• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Rusizi: Umuturage yafashwe akekwaho gucuruza magendu y’ibikomoka kuri Peterori

Umwanditsi
August 29, 2019

Ibi Polisi y’u Rwanda ibivuze nyuma y’aho kuri uyu wa kabiri tariki 27 Kanama 2019, ifashe umuturage witwa Ntibaziyabaremye Faustin ufite imyaka 39 wacururizaga mazutu iwe mu rugo mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi. Polisi irakangurira abanyarwanda kwirinda gucuruza no kugura ibikomoka kuri peteroli mu buryo bwa magendu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi avuga ko ubwo Polisi n’izindi nzego z’umutekano bageraga mu rugo rwa Ntibaziyabaremye basanze afite litiro zigera kuri 280 za Mazutu adasobanura aho yazivanye.

CIP Kayigi avuga ko uyu muturage yacuruzaga iyi mazutu mu buryo bwa magendu, ibintu bishobora guteza impanuka y’inkongi y’umuriro igahitana ubuzima bw’abantu n’ibintu.

Yagize ati “Uriya muturage atuye mu rusisiro ahantu hatuwe n’abantu benshi, abana cyangwa nawe ubwe bashobora kwegereza umuriro iriya mazutu bigaturika bigateza inkongi y’umuriro, urusisiro rwose rugashya.”

CIP Kayigi yakomeje yibutsa abaturage ko ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli bukorerwa ahantu hazwi kandi habugenewe, avuga ko ibyo uriya muturage yakoraga binyuranyije n’amategeko abasaba kujya bihutira gutanga amakuru igihe hari umuntu bazi ko akorera ubwo bucurizi iwe mu rugo.

Ati “Hari abantu bari abakiriya b’uriya muturage bangaga kujya ku masitasiyo acuruza ibikomoka kuri peteroli ahubwo bakajya iwe kuyigurayo, abaturage turabasaba kujya bihutira kuduha amakuru kugira ngo dukumire ibyago bishobora gutezwa nayo.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba ashimira abaturage kuba baragize uruhare mu gutuma uriya Ntibaziyabaremye afatwa, abasaba gukomeza gutanga amakuru ku kintu cyose cyahungabanya umutekano wabo.

Kuri ubu Ntibaziyabaremye Faustin yashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB kugira ngo akurikiranwe ku bucuruzi bwa magendu yakoraga.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga