• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/10/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
30/10/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
30/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa
30/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka

Nyamagabe: Abagore babiri bafatanwe udupfunyika turenga 700 tw’urumogi

Umwanditsi
August 30, 2019

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 kanama 2019, mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Cyanika Polisi ifatanyije n’abaturage yafatanye abagore babiri, Dusabimana Fridausi w’imyaka 35 na Mukasafari Olive w’imyaka 37 bafite udupfunyika 750 tw’urumogi.

Ibiyobyabwenge biteza umutekano muke bikagira n’uruhare mu kudindiza iterambere ry’ubikoresha kuko ubifatanwe acibwa amafaranga ndetse akanafungwa, bityo iterambere rye n’iry’umuryango we muri rusange rikadindira utibagiwe n’ubinywa byangiriza ubuzima.

Ni muri urwo rwego Polisi yashyize imbaraga nyinshi mu kubirwanya no kubikumira ifatanyije n’abaturage batangira amakuru ku gihe k’uwo babonye ubicuruza ndetse n’ubinywa.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamagabe Superintendent of Police (SP) Gaston Karagire yavuze ko mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge Polisi ifatanyije n’abaturage yateguye igikorwa cyo gushaka abantu babicuruza bakanabikwirakwiza.

Yagize ati “Mu rukerera ubwo Polisi yajyaga muri uwo mukwabu wo gufata ababicuruza, aba bagore bombi yabasanganye ibiyobyabwenge by’urumogi bacuruzaga mu baturage ihita ibafata.”

Yakomeje avuga ko aba bagore basanzwe baba mu gipangu kimwe bakaba bacyekwaho kuba bafatanya mu gukwirakwiza ibi biyobyabwenge.

SP Karagire yakomeje avuga ko umuntu wishoye mu biyobyabwenge bimugiraho ingaruka nyishi kuri we ndetse no ku muryango we.

Yagize ati “Nk’ubu aba bagore bafatiwe muri ibi bikorwa bagiye gusigira abana babo agahinda ndetse n’ibibazo muri rusange kuko bagiye kubaho uko batifuje kubaho, babashyizeho umutwaro wo kuzajya babasura muri gereza mu gihe urukiko ruzaba rumaze kubahamya icyaha.”

Yongeyeho ko bidakwiye ko umuntu yishora mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byaha kuko bigira ingaruka mbi, bityo agasaba abaturage kumva ko kubireka aribyo byonyine bizatuma bagera ku iterambere rirambye bifuza.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamagabe yabwiye abaturage ko bakwiye gutanga umusanzu wabo mu gukumira ibyaha cyane cyane ibiyobyabwenge kuko aribyo nyirabayazana w’ibindi byaha, agasaba buri muturage wese kumva ko kubirwanya bimureba atangira amakuru ku gihe.

Ibiyobyabwenge bigira ingaruka nyishi zitandukanye k’ubikoresha ndetse zikanagera no ku muryango nyarwanda muri rusange. Niyo mpamvu Polisi iburira umuntu wese ubyishoramo kubyirinda kuko k’ubufatanye n’abaturage itazahwema kurwanya uwo ariwe wese wahungabanya umutekano n’umudendezo w’abaturarwanda.

Kuri ubu aba bagore bombi bashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Gasaka kugira ngo bakurikiranwe.

Mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye n’urumogi rubarizwamo.

intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5901 Posts

Politiki

4152 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1025 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga