U Rwanda rwegukanye imidali 46 mu marushanwa ya EAPCCO

Mu gitondo cyo kuri uyu 31 Kanama 2019, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yitabiriye umuhango wo gusoza amarushanwa ya EAPCCO yaberaga muri Kenya. EAPCCO ni amarushanwa ahuza amakipe atandukanye ya Polisi z’ibihugu byibumbiye mu muryango w’Iburasirazuba.

Aya marushanwa ya EAPCCO yatangiye tariki ya 28 Kanama, u Rwanda rukaba rwari ruhagarariwe n’amakipe 6 ariyo Police FC, Police HC, Karate, Taekwondo, gusiganwa ku maguru (Atletism) ndetse no kumasha.

Muri aya marushwana ikipe ya Polisi y’u Rwanda ikina umukino njyarugamba uzwi ku izina rya Karate yitwaye neza yegukana ibikombe bitatu (3) ndetse n’imidali (20), 12 ya Zahabu, 4 ya Feza (Sliver) ni 4 y’ Umulinga (Bronze).  Muri uyu mukino, Polisi y’u Rwanda yari yaserukiwe n’amakipe abiri, abagabo n’abagore bose hamwe ari 13, muri rusange buri mukinnyi yashoboye kwegukana umudali.

Muri iri rushanwa abakobwa b’ikipe ya Polisi y’u Rwanda muri Karate begukanye ibikombe 2 harimo kimwe baherewe kwiyerekana neza (Kata) n’ikindi batsindiye nyuma yo kurwana (Kumi). Ni mu gihe mu bagabo habonetse igikombe kimwe bahembwe kubera kurwana neza.

Imidali 20 u Rwanda rwegukanye yahabwaga buri mukinnyi bitewe n’uko yitwaye mu itsinda ry’abo bari bahanganye, buri mukinnyi w’ikipe ya Police y’u Rwanda ya Karate akaba yarashoboye kubona umudali.

Ikipe ikina umukino w’amaboko (Polisi Handball Club) nayo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda ikipe y’igipolisi k’igihugu cya Kenya n’icya Uganda. Mu mukino ubanza iyi kipe ya Police HC yari yatsinze iyo mu gihugu cya Kenya ibitego 32 kuri 26, mu gitondo cyo kuwa 30 Kanama, Police HC y’u Rwanda itsinze iya Uganda ibitego 34 kuri 23.

Muri aya marushanwa kandi ikipe ya Taekwondo nayo yabashije kwitwara neza  yegukana ibikombe 2 n’imidari 13 irimo 11 ya Zahabu na 2 ya Feza.

Mu mupira w’amaguru ikipe Police FC y’u Rwanda yegukanye umwanya wa 2. Mu mikino ngoramubiri Rwanda Police yegukanye umwanya wa 3 n’ imidari 7 y’ imiringa.

Muri rusange, muri aya marushanwa Polisi y’u Rwanda yegukanye umwanya wa kabiri mu mikino ya EAPCCO 2019 itwara ibikombe 6, n’ imidari 46 harimo 27 ya Zahabu, 6 ya Feza na  13 y’Imiringa.

Mu gusoza aya marushanwa, Minisitiri w’ingabo wa Kenya Amb. Raychelle Omamo yagarutse ku kamaroka k’amarushanwa ya EAPCCO by’umwihariko siporo ko ihuza abantu ikanorohereza ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko mu kurwanya ibibangamira iterambere, kwishyira ukizana n’imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati“ Siporo ni kimwe mubihuza abantu, cyane inzego z’umutekano mu guhana amakuru bakaba nk’ikipe imwe igamije kwita ku mutekano.”

U Rwanda ruzakira irushanwa rya kane umwaka utaha w’imikino ya EAPCCO.

Amb. Omamo yavuze ko ibikorwa byose bya siporo bitegurwa, anaboneraho kwifuriza u Rwanda kuzitegura neza amarushanwa y’umwaka utaha.

Ati“Kwimakaza amahoro binyuze muri siporo. Turizera ko ubutaha habaho amarushanwa ahuza Ingabo na Polisi mu rwego rwo gufata ingamba n’aho gukorera nyaho mu kwita ku mutekano urambye nk’inkingi y’iterambere rirambye.”

Umuyobozi wa EAPCCO, Lt. Gen. Adil Mohamed Ahmed Bashir akaba n’umuyobozi wa Polisi ya Sudani asanga iri huriro ry’ibi bihugu byibumbiye mu muryango wa EAPCCO rizakomeza kuzamura ingufu rikagera no ku ntego zaryo.

Yagize ati “Imikino iteza imbere imikoranire n’ubucuti mu by’umutekano ikanorohereza ababishinzwe mu  kugira ubunararibonye, izamura urwego rw’imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage no kubahiriza amategeko. EAPCCO iha agaciro cyane uku kwishyirahamwe mu rwego rwo gushaka inyungu rusange harwanywa ibyaha ndengamipaka.”

Yongeyeho ati“ Icyaha ntikigira umupaka, icyaha ni kibi ku rwego rw’Isi aho kigira ingaruka mbi nk’uko bikunze kugaragara. Nk’igisubizo, nkatwe ababishinzwe tugomba guhangana nabyo, imikoranire myiza niyo nzira yo kurwanya inzitizi hagati y’ibihugu na politiki binyuze mu kugenza ibyaha dushyigikirana mu rwego rwo kurwanya ibyo byaha byambukiranya imipaka.”

Aya marushanwa ari mu murongo wemejwe n’icyerecyezo cy’ubuyobozi bwa EAPCCO, mu nama ya 12 yabahuje mu mwaka wa 2007.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →