• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Abapolisi b’u Rwanda bakoze umuganda rusange muri Sudani y’Epfo

Umwanditsi
September 2, 2019

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo bakoze umuganda rusange muri iki gihugu. Ni umuganda wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2019 aho bifatanyije n’abaturage bo mu mujyi wa Juba ndetse n’ingabo z’u Rwanda nazo ziri muri iki gihugu mu butumwa bw’amahoro.

Iki gikorwa cy’umuganda cyateguwe n’ubuyobozi bw’umurwa mukuru wa Sudani y’Epfo ariwo Juba, kikaba cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ”Tugire Juba isukuye, itekanye, ifite ubuzima kandi irengera urusobe rw’ibinyabuzima.”

Uyu muganda rusange kandi wari witabiriwe n’intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru w’umuryango wabibumbye, akaba umuyobozi w’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS), ariwe David Shearer, ndetse n’umuyobozi w’umujyi  wa Juba, Shemir Khamis.

Hari kandi n’abayoboyobozi b’ingabo na Polisi b’u Rwanda  bashinzwe kubungabunga Amahoro muri icyo gihugu nka Brig. Gen. Nkubito na Assistant Commissioner of Police (ACP) Bartheremy Rugwizangoga.

Uyu muganda waranzwe no gusukura umujyi hatoragurwa imyanda inyanyagiye mu mihanda  hanatemwa ibihuru.

Umuyobozi mukuru w’intumwa za Loni ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS), David Shearer yashimye cyane iki gikorwa cy’umuganda cyane cyane ashimira abapolisi n’ingabo z’u Rwanda bazanye iki gikorwa ndetse anabashimira ibikorwa by’ubukoranabushake bakomeje kugenda bagaragariza abaturage b’igihugu cya Sudani y’Epfo.

Yakomeje ashimira uwahoze ari umuyobozi w’ingabo zishinzwe kurinda Amahoro muri iki gihugu, Lt. Gen. Frank Mushyo Kamanzi kuba yaratangije gahunda y’umuganda rusange muri Sudani y’Epfo, asaba abaturage b’iki gihugu kuzabikomeza kugira ngo bakomeze kugira igihugu  gisukuye.

U Rwanda rufite amatsinda atatu ashinzwe kugarura Amahoro muri iki gihugu cya Sudani y’epfo, abiri muri ayo matsinda buri rimwe rigizwe n’abapolisi 160, bakaba baba mu murwa mukuru w’iki gihugu, Juba. Abandi bagera kuri 240 bakaba bakorera ahitwa i Malakal mu gace ka Upper Nile.

 

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga