• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
16/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
16/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
16/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Papa Francis yaheze muri Esanseri bituma akererwa isengesho

Umwanditsi
September 2, 2019

Ku myaka 82 y’amavuko, Papa Francis yasabye imbabazi abakirisitu nyuma yo guhera muri Ascenseur-lift (icyuma kizamura cyangwa kikamanura abantu mu mazu y’amagorofa), aho yagobotswe n’abazimya inkongi z’umuriro. Ibi byatumye akererwa isengesho riba rimwe mu cyumweru ku rubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero( St peter’s Square) I Vatikani.

Papa Francis, yavuze ko yaheze muri Esanseri igihe kingana n’iminota 25 bitewe n’uko umuriro wari wabuze ariko ngo aza gutabarwa n’abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro.

Agitangira iryo sengesho rizwi nka“Angelus” amwenyura, Papa Francis yabwiye abakirisitu ko agomba kubasaba imbabazi kubera gukererwa. Aboneraho n’akanya ko gusaba abakirisitu gukomera amashyi aba bazimya inkongi z’umuriro bamutabaye.

Yabwiye imbaga y’abakirisitu ko habayeho igabanuka ry’ingufu z’umuriro, bigatuma iki cyuma kimanura kikanazamura abantu mu nzu z’amagorofa ( Ascenseur-Lift) gihagarara.

Ati“ Imana ishimwe, abazimya inkongi bahageze, kandi ndabashimira cyane, nuko nyuma y’iminota 25 bakora, bashobora gutuma Esanseri yongera gukora.

Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, Televiziyo zo mu Butaliyani zisanzwe zitangaza iri sengesho igihe rirmo kuba ngo zari zahangayitse cyane kuko uku gukererwa kwa Papa ngo kutari kwarigeze kubaho.

Papa Francis, yatangarije muri iri sengesho ko mu kwezi kwa cumi uyu mwaka wa 2019 azashyiraho Abakaridinari icumi bashya muri Kiriziya Gatolika.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga