• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/12/25
Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge
19/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
19/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
19/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo

Indege ya Air Tanzania yari imaze igihe ifatiriwe muri Afurika y’Epfo yarekuwe

Umwanditsi
September 5, 2019

Nyuma y’igihe kirenga icyumweru indege ya Air Tanzania ifatiriwe ku kibuga cy’I Johannesburg, kuri uyu wa Gatatu Tariki 04 Nzeli 2019 yarekuwe. Byasabye ko Tanzaniya yohereza abanyamategeko muri Afurika y’Epfo batangira urubanza rwatumye icyemezo kiyirekura gifatwa.

Ifatirwa ry’iyi ndege yo mubwoko bwa Airbus 220-300 ryaturutse ku mugabo w’umuhinzi witwa Hermanus Steyn wavukiye Namibia aho yareze mu nkiko za Afurika Y’Epfo ko ubutegetsi bwa Tanzania bwanze kumwishyura Miliyoni 33 z’Amadolari ya Amerika y’ingurane y’ubutaka bwe Leta yatwaye.

Nyuma y’ifatrwa ry’iyi ndege, Leta ya Tanzaniya yohereje abanyamategeko mu gihugu cya Afurika y’Epfo barega uyu Hermanus mu nkiko z’I Johannesburg ku gira ngo ubutabera bw’iki gihugu bufate icyemezo gikuraho icyari cyafashwe mbere cyo gufatira iyi ndege.

Mu rubanza, Leta ya Tanzaniya yemereye urukiko ko itanze kwishyura uyu Hermanus amafaranga imurimo, ko ndetse hari igice cyayo yamuhaye mbere. Ivuga rero ko ibyo bitagatumye iyi ndege ifatirwa.

Damas Ndumbaro, Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’amahanga wa Tanzaniya yabwiye bbc dukesha iyi nkuru ko Leta ya Tanzaniya yamaze kwishyura uyu Hermanus asaga Miliyoni 20 z’amadolari ko kandi n’andi atazayamburwa.

Abacamanza babiri muri Afurika y’Epfo bamaze gutegeka ko indege irekurwa. Uruhande rw’abunganira uyu muhinzi rwavuze ko ibyakozwe ari akarengane kuri bo ariko birinze kugira icyo bavuga niba hari urundi rwego rw’amategeko bari bwiyambaze.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5929 Posts

Politiki

4178 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga