• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Karongi: Abaturage basabwe kurwanya no kutanywa inzoga zitujuje ubuziranenge

Umwanditsi
September 7, 2019

Kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Nzeri 2019, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi ifatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge wa Rubengera bakoze umukwabu wo gufata abantu benga bakanacuruza inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge hafatwa litiro 850 n’ibiro 32 by’ifumbire mvaruganda ndetse n’umusemburo wa Pakimaya ubusanzwe wifashishwa bateka imigati n’amandazi, byifashishwaga mu kwenga izi nzoga.

Izi nzoga zafatanwe abantu babiri Kantengwa Scovia w’imyaka 43 y’amavuko wafatanwe litiro 550 z’inzoga zitemewe n’ibiro 12 by’ifumbire mvaruganda na Sindambiwe Elias w’imyaka 41 wafatanwe litiro 300 n’ibiro 20 by’ifumbure y’imvaruganda ndetse n’umusemburo wa pakimaya, bose bakaba ari abo mu kagari ka Kibirizi mu murenge wa Rubengera.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko mu gukora uyu mukwabu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko aho batuye hari abantu bakora bakanacuruza inzoga zitujuje ubuziranenge.

Yagize ati “Uyu mukwabo wo gufata abantu benga bakanacuruza izi nzoga zitujuje ubuziranenge ndetse n’abakoresha ibiyobyabwenge byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko aba bombi bafite utubari ducuruza izi nzoga zitemewe, niko guhita tugenda k’ubufatanye bw’ubuyobozi bw’umurenge wa Rubengera ndetse n’ubw’akagari turabafata.”

Uyu muvugizi yavuze ko abaturage banavuze ko aba benga izi nzoga banifashisha n’ibumba kuko ngo rifasha izi nzoga gushya vuba, banavuze kandi ko abamaze kunywa bene izi nzoga bamera nk’abasazi bagata umutwe bagakora ibyaha bihungabanya umutekano w’abaturage.

Aba bengaga bakanacuruza izi nzoga bemera ko bari bamaze amezi atanu bazikora bakanazicuruza, utubari twabo tukaba twahise dufungwa n’abo bajyanwa ku murenge gucibwa amande nk’uko amabwiriza y’ikigo k’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB) abiteganya.

CIP Kayigi yabwiye abaturage ububi bwo gukoresha ibiyobyabwenge na bene izi nzoga, ababwira ko ari muri bimwe mubiza ku isonga mu kwangiza ubuzima bw’ubikoresha, guteza umutekano muke mu midugudu batuyemo, amakimbirane mu miryango no gukora ibindi byaha bitandukanye nko gukubita no gukomeretsa gufata kungufu, ubujura n’ibindi, bityo aboneraho gusaba abakora izi nzoga n’abacuruza ibiyobyabwenge kubireka cyane ko bigira n’ibihano bitandukanye.

Yanababwiye ko izi nzoga zidindiza iterambere ry’abazifatanwe n’iry’igihugu muri rusange kuko iyo bafashwe bacibwa amande n’inzoga zabo zikamenerwa mu ruhame bagasigara mu gihombo bo n’imiryango yabo.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rubengera Riberakurora Charles yakanguriye abaturage kwirinda kunywa bene izi nzoga kuko ngo zishobora kubatera indwara rimwe na rimwe zikaba zanatera bamwe kubura ubuzima cyane ko ngo ziba zikoze mu bintu bitandukanye bibi bishobora gutuma bigira ingaruka ku wa zinyweye.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga