• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
16/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
16/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye
16/10/25
Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry’Umuhanda wari umaze guhinduka nk’inzira

Abarimu bakekwaho gukubita no gukomeretsa abanyeshuri batawe muri yombi

Umwanditsi
September 14, 2019

Polisi y’u Rwanda irakangurira abarimu n’abandi bose bafite inshingano zo kurera ko bibujijwe guhana umwana bikabije aho bigera n’aho byamuviramo uburwayi n’ibikomere ku mubiri. Ibi Polisi y’u Rwanda ibivuze nyuma y’aho mu karere ka Gasabo mu murenge wa Jari mu kigo cy’ishuri cya Cyuga humvikanye amakuru avuga ko hari abarimu babiri bakubise abanyeshuri babiri bigishaga, umwe muri bo bikamuviramo gucika ururimi rukadodwa.

Abarimu bafashwe ni uwitwa Mukaremera Christine ufite imyaka 29 na Niyonshuti Theoneste ufite imyaka 37. Aba barimu bombi bigishaga ku kigo cy’amashuri cya Cyuga giherereye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Jali. Uyu Mukaremera Christine niwe tariki ya 11 Nzeri 2019 wakubise umwana w’umukobwa ufite imyaka 10 wiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza bikamuviramo gucika ururimi.

Ni mu gihe uwitwa Niyonshuti Theoneste tariki ya 04 Nzeri 1019 nawe wigisha kuri icyo kigo cy’ishuri yari yakubise umuyeshuri w’imyaka 17 bikamuviramo gukomereka ku jisho.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi avuga ko uriya mwarimukazi na mugenzi we bakubise abana bikabaviramo gukomereka cyane.

Yagize ati: “Uriya Mukaremera yakubise umwana urushyi mu mutwe, agiye kumukubita urwakabiri umwana ashaka kwihisha munsi y’intebe hariho isahane ajyanamo impamba ayikubitaho ururimi kuko yagendaga arira yasamye bituma rukomereka. Niyonshuti we yakubise umwana igipfunsi mu jisho.”

CIP Marie Gorette Umutesi yaboneyeho gusaba abarimu ndetse n’abandi bose bafite inshingano zo kurera kwirinda guhana abana bikabije kuko binyuranyije n’amategeko arengera umwana.

Yagize ati: “Gukubita cyangwa guha umwana ibihano bikabije ntabwo byemewe, yaba ari abarimu ku mashuri cyangwa abandi barezi turabasaba kwirinda gukubita cyangwa guhana abana bikabije.”

Yakomeje avuga ko uretse kuba bariya bana barakubiswe bikabaviramo gukomereka hari na bamwe mu barezi cyangwa ababyeyi usanga baha abana ibihano bibabaza umubiri cyangwa bagakoreshwa imirimo ivunanye idahwanye n’imyaka yabo. Ibintu biba binyuranyije n’amategeko arengera uburenganzira bw’umwana.

CIP Umutesi akomeza avuga ko ibyakozwe na bariya barimu ari icyaha gihanwa n’amategeko kuko bakubise bakanakomeretsa. Amakuru y’ibyakozwe n’aba barimu yatanzwe n’abaturage, ubwo Polisi yakurikiranaga ibi bibazo ubuyobozi bw’ishuri bigishagaho nabwo bwemeje aya makuru.

Kuri ubu aba barimu bombi bafashwe bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe ku cyaha bacyekwaho.

Ingingo ya 121 mu gitabo gishyiraho ibyaha n’ibihano byabyo iteganya ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5891 Posts

Politiki

4142 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga