• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Polisi y’u Rwanda yahaye amasomo igipolisi cya Zambia kiri gutegura abazajya bitabazwa na UN

Umwanditsi
September 14, 2019

Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda riyobowe n’umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe guhuza ibikorwa byayo n’abaturage (Community Policing) ariwe Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo bari mu gihugu cya Zambia ahari kubera inama ku ishingwa ry’umutwe w’abapolisi bo muri icyo gihugu bazajya bitabazwa mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kugarura amahoro ahari umutekano muke. Ni inama yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nzeri 2019, ibera mu mujyi mukuru wa Zambia, Lusaka.

Uru ruzinduko rubaye nyuma y’aho umuyobozi mukuru wa Polisi ya Zambia IGP Kakoma Kanganja yandikiye mugenzi we w’u Rwanda IGP Dan Munyuza amusaba ko yakohereza intumwa (abapolisi) bazobereye mu bikorwa by’ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro ahari umutekano muke.

Ubwo hasozwaga iyi nama, CP Bruce Munyambo n’intumwa bari kumwe bagiranye   ibiganiro na IGP Kakoma Kanganja. Mu biganiro bagiranye, umuyobozi mukuru wa Polisi ya Zambia yashimiye umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda kuba yarubahirije ubutumire yamwoherereje . Yaboneyeho gusezeranya mugenzi we w’u Rwanda IGP Dan Munyuza ko Polisi ya Zambia izakomeza ubufatanye na Polisi y’u Rwanda binyuze mu masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu zombi .

IGP Kanganja yanasezeranyije umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ko bitarenze uyu mwaka azaza gusura u Rwanda.

Yagize ati: “Muzambwirire IGP Dan Munyuza ko namushimiye kuba yarubahirije ubutumire bw’abantu nari namusabye akaba yarabohereje, muzamumbwirire ko bitarenze uyu mwaka nzaza gusura u Rwanda, ubu bufatanye kandi buzahoraho binyuze mu masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byacu(u Rwanda na Zambia).”

Yakomeje avuga ko yishimiye cyane uruhare rwa Polisi y’u Rwanda mu gufasha igihugu cya Zambia mu gushinga umutwe w’abapolisi bazajya bitabazwa mu  kugarura amahoro ahabaye umutekano  muke.

Yagize ati: “Turishimira uruhare rwanyu (Polisi y’u Rwanda) rutagereranywa ruganisha mu kudufasha gushinga umutwe wa mbere uzajya wifashishwa n’umuryango w’abibumbye mu gutabara ahabaye umutekano muke(FPU). Umusanzu wanyu turawizeye kandi tubaziho ubunararibonye muri iyo mirimo ari nayo mpamvu twabatumyeho ngo muze muduhe ibitekerezo.”

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko CP Bruce Munyambo na CSP Toussaint Muzezayo bazasura ibigo by’amashuri ya Polisi ya Zambia ndetse n’ibindi bikorwa bya Polisi yo muri iki gihugu.

Iyi nama yo gushinga umutwe mushya wa Polisi ya Zambia uzajya ujya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye yari iyobowe n’inama nkuru y’imiyoborere mu gipolisi cyo muri Zambia, usibye intumwa zoherejwe na Polisi y’u Rwanda muri iyi nama hari kandi n’itsinda ryaturutse muri leta Zunze ubumwe za Amerika, intumwa z’umuryango w’abibumbye utsura amajyambere(UNDP), ambasade ya Canada muri Zambia ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga