• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Kamonyi: Amatora y’abahatanira kuba Abasenateri yasojwe ahagana saa munani

Umwanditsi
September 16, 2019

Amatora y’abahatanira kuba Abasenateri mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena yabaye kuri uyu wa 16 Nzeli 2019 mu Karere ka Kamonyi, yasojwe ku i saa saba n’iminota 35. Ku rutonde rw’abahatana hari abakandida 22.

Aya matora yatangiye ku masaha ya mugitondo, yitabirwa n’abantu 61 kuri 62 bagize inteko itora mu Karere ka Kamonyi.

Uko niko mu cyumba cy’itora-Ubwihugiko hari hateguye.

Ibarura ry’amajwi ryatangiye ku i saa saba n’iminota ibiri risozwa ku i saa saba n’iminota 35( aha ni igihe ibarura ryari rishojwe gusa). Abahagarariye igikorwa cy’ itora bavuze ko ikusanywa ry’amajwi y’Uturere twose uko ari umunani tugize Intara y’Amajyepfo ribera i Nyanza ahari icyicaro cy’intara.

Mu bagize inteko itora uko ari 62, ab’igitsina gore bagombaga gutora ni 29 ariko habonetse 28 bivugwa ko umwe atabashije kuboneka kuko yabyaye. Ab’Igitsina gabo bagombaga gutora ni 33 babonetse bose baratora.

Mu bakandida 22 batowe, mu karera ka Kamonyi, uwagize amajwi menshi yagize 38, uwamukurikiye 29, undi agira 27 hakaba n’uwagize makumyabiri. Muri aba bagize kuva kuri 20 kugeza ku wagize menshi, uko ari bane barimo umugore umwe. Uretse aba, abasigaye bose bagize amajwi ari munsi ya 20 kugeza no kuwagize Zeru.

Aba ni bamwe mu bakurikiranye amatora n’ibarura ry’amajwi i Kamonyi, biganjemo indorerezi.

Ikusanya ry’Amajwi yose yavuye mu turere rirakorerwa i Nyanza bihabwe Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ari nayo ifite mu nshingano zayo uburenganzira busesuye bwo gutangaza ibyavuye mu matora.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga