• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Central Africa: Umuyobozi w’ishami rya Polisi mu muryango w’abibumbye yasuye abapolisi b’u Rwanda

Umwanditsi
September 21, 2019

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri 2019 nibwo Maj. Gen  Luís Carrilho, Umuyobozi w’ishami rya Polisi mu muryango w’abibumbye ari kumwe na Brig. Gen  Ossama El Moghazy, umuyobozi wungirije w’intumwa z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo   kugarura amahoro no kubumbatira umutekano mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa (MUNISCA) basuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu.

Aba bayobozi kandi bari kumwe na Colonel Martin Faye, umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi mu ntumwa z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubungabunga no kugarura amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Centre Africa (MINUSCA).

Uru ruzinduko rw’icyumweru kimwe uyu muyobozi agiriye muri iki gihugu, rwatangiye kuwa mbere tariki ya 16 Nzeri 2019, rugamije guhura n’abayobozi bakuru b’intumwa z’umuryango w’abibumbye zirimo kubungabunga amahoro muri iki gihugu ndetse no gusura abayobozi b’amashami agize MINUSCA.

Maj. Gen Luis Carrilho mu ijambo rye yashimiye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centre Africa, avuga ko ubunyamwuga bwabo n’umuhate bibaranga aribyo bituma babasha kuzuza neza inshingano bahawe.

Yagize ati: ”Gukora cyane, kwitanga ndetse n’umuhate biranga abapolisi b’u Rwanda bari muri ubu butumwa muri iki gihugu ni ibyo kubashimira. Mufite uruhare runini mu kubumbatira amahoro n’umutekano w’abaturage muri iki gihugu. Nzi neza ireme ry’umurimo mukora kandi mbikuye ku mutima ndabizeza ko abapolisi b’u Rwanda muri ntagereranywa mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye. Twishimiye ukuntu mwatwakiriye muri iyi nkambi yanyu.”

Yakomeje  asaba abapolisi b’u Rwanda gukomeza ubunyamwuga ndetse n’ubushobozi bubaranga mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina mu rwego rwo gukomeza guhesha isura nziza u Rwanda ndetse n’umuryango w’abibumbye muri rusange.

Maj. Gen Luís Carrilho n’abari bamuherekeje ubwo basuraga abapolisi b’u Rwanda  bakiriwe na Senior Superintendent of Police (SSP) Alex Fata. Umuyobozi w’ itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda abayobozi bakuru b’igihugu cya Repubulika ya Centre Africa, ab’umuryango w’abibumbye ndetse n’abandi banyacyubahiro basura iki gihugu.

Mu ijambo rye, SSP Alex Fata yagarutse ku kazi n’inshingano z’umutwe ayoboye  zo kurinda abayobozi bakuru n’abandi banyacyubahiro baba muri iki gihugu. Yashimiye umuyobozi w’ishami rya Polisi  mu muryango w’abibumbye kuba yafashe umwanya agasura abapolisi b’u Rwanda, avuga ko ari ikimenyetso gikomeye uyu muryango ugaragariza abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centre Africa.

Yagize ati: ”Turashimira ubuyobozi bw’umuryango w’abibumbye ndetse n’ubuyobozi bw’umutwe ushinzwe kugarura amahoro muri iki gihugu(MINUSCA). Uru ruzinduko rurashimangira inkunga n’ubufatanye mudahwema kutugaragariza kugira ngo tubashe kuzuza neza inshingano zatuzanye muri iki gihugu.

SSP Alex Fata yakomeje ashimangira ko ubu bufatanye nk’abapolisi b’u Rwanda bubatera imbaraga zo gukomeza gukora neza akazi bashinzwe.

U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu kazi ko kubungabungabunga umutekano mu gihugu cya Repubulika ya Centre Africa kuva mu mwaka w’2014 , kuri ubu rufiteyo amatsinda 3 hari abiri ashinzwe gucunga umutekano, hakaba umutwe ushinzwe kurinda abayobozi bakuru b’iki gihugu ndetse n’abo mu muryango w’abibumbye hakaba n’itsinda ry’abapolisi bajya mu butumwa bw’amahoro  bw’umuryango w’abibumbye mu buryo bwihariye.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga