• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/10/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
31/10/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
31/10/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
31/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa

Kamonyi: Bishe uwari uje kubiba bibaza impamvu RIB yaje  ikabatwaramo bamwe kandi n’i Kigali baraswa

Umwanditsi
September 21, 2019

Abaturage bo mu Kagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira mu ijoro ryo kuri uyu wa 21 Nzeri 2019 bakubise umugabo bavuga ko yari umujura ruharwa baramwica. Bavuga ko kuba RIB yatwaye bane muribo ari akarengane bagiriwe kuko ngo n’i Kigali bumva abajura baraswa bakicwa. Bavuga kandi ko bane batwawe ataribo gusa bakubise kuri uyu mujura. Ntiyumvisha uburyo umujura wibye i Kigali araswa agapfa hanyuma abaturage bamwica bitabara bagafatwa bagafungwa.

Ntakirutimana Viyateri, umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kamayanja wiciwemo uyu mujura, yabwiye intyoza.com ko batewe n’abajura kuva mu masaha ya saa saba z’ijoro, bakajya kuri buri rugo bagafungirana abaturage ngo babone uko biba ntawe usohotse munzu. Avuga ko byaje kugera ho bamwe mu baturage bakica amadirishya bakabirukankana. Nyuma,  umwe mu bajura yaje kugaruka mu ma saa cyenda ari nawe waje gukubitwa bikamuviramo urupfu. Kimwe n’abandi baturage, yibaza impamvu RIB yabatwayemo abaturage bane ngo kuko hapfuye umujura kandi n’i Kigali baraswa bazira ubujura bagapfa.

Regina, utumva uburyo umujura apfa hagafungwa abaturage yagize ati ” Bamaze kwiba abantu benshi ariko bataka nyamara abajura bagatwara ibyacu banafatwa bakarekurwa bidateye kabiri. Bibye amatungo aha atagira ingano, ni baruharwa none baraje tugize dutya twirwanyeho dore ko banakomerekeje umuturage none mu gitondo RIB iraje itwaye bamwe muri twe bane! Kuki se badatwara umudugudu wose ko abo bane ataribo bamukubise gusa”.

Musengamana, wibwe inkoko 20 n’ihene yagize ati ” Ko abajura bari mu gufatwa, banicwa hagafungwa abaturage bimeze bite!? Iyi Leta nirebe ukuntu igenza ibisambo”.

Epimaque Rwandenzi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karengera avuga ko uyu mujura wapfuye yari ruharwa, ko yashakishwaga ariko akaba yari atarafatwa.

Ati ” Iki gisambo kishwe kitwa Ntaganda Alias Gashyitsi, cyari gisanzwe kizwi bagifungaga cyongera gifungurwa, cyakoranaga n’abantu bibaga inka muri uyu Murenge wa Musambira, Kayenzi n’ahandi”.

Gitifu Rwandenzi, akomeza avuga ko mu nama yahuje ubuyobozi n’abaturage babasabye kumva ko kwihanira atari ngombwa cyane ko nk’uyu wapfuye ubu hari amakuru yagombaga kubaha batabashije kubona kuko yapfuye. Avuga kandi ko uyu mujura bari bamaze igihe bamushakisha ariko bataramufatira mu cyuho kuko ari mubari barayogoje abaturage. Ahamya ko kandi uyu mujura niba ari ukubazwa bitakabaye bibazwa abaturage bane gusa ngo kuko yakubiswe na benshi.

Abaturage bavuga ko kuba urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB rwaje rugatwara abaturage bane gusa ngo kuko hapfuye umujura, ari akarengane. Bibaza niba urupfu rw’umujura wishwe n’isasu i Kigali rutandukanye n’urw’umujura wishwe n’inkoni!? bavuga kandi ko batazihanganira abajura baza kubangamira imishinga yabo y’iterambere batangiye. Bahamya kandi ko aba bajura ni batihana cyangwa se ngo Leta irebe aho ibashyira batazemera gucuzwa utwabo n’abataturuhiye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5902 Posts

Politiki

4153 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga