• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Musanze: Umuturage yafatanwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’uruhimbano

Umwanditsi
September 25, 2019

Mbarukuze Vincent w’imyaka 37, ubusanzwe avuka mu karere ka Burera mu murenge wa Cyeru akaba yakoreraga  mu karere ka Musanze mu murenge wa Muhoza, tariki ya 23 Nzeri 2019 yafatanwe uruhushya rwo gutwara imodoka (Categorie B) rutari umwimerere.

Mbarukuze akimara gufatwa yavuze ko urwo ruhushya yari yararuhawe muri Kanama uyu mwaka nyuma yo gutanga amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 300.  Aya mafaranga ngo akaba yarayahaye abagabo babiri bavugaga ko bashinzwe umutekano, umwe ari umusirikare undi akaba umupolisi ngo bazamuhe uruhushya rwo gutwara imodoka ntoya.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana avuga ko mu iperereza ryakozwe byaje gukugaragara ko abo bantu badakora muri izo nzego avuga ko uwo yita umusirikare ari umuturage usanzwe urimo gushakishwa n’ubutabera naho uwo yita umupolisi we nta n’ubwo agaragara muri Polisi y’u Rwanda.

CIP Rugigana avuga ko uyu muturage nyuma yo kugongera umuntu mu mujyi wa Musanze mu murenge wa Muhoza ariko ugonzwe ntapfe, abapolisi bafatiriye  uruhushya rwe ariko nyuma aje kurutwara nibwo byagaragaye ko ari uruhimbano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yaboneho kugira inama abantu, by’umwihariko abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga kuba maso no gushishoza bakirinda ababizeza ibitangaza bishobora kubaviramo ibihano. Anababwira ko serivisi za Polisi y’u Rwanda zitangwa mu mucyo nta kiguzi, abakangurira kujya bakora ibizamini kugira ngo babone impushya bashaka zose zo gutwara ibinyabiziga.

Yagize ati: “Nta munsi Polisi y’u Rwanda idakangurira abantu kwirinda abaza babashuka babizeza kubaha impushya n’ibindi byangombwa bitandukanye biyitirira inzego badakorera. Turagira ngo twongere dukangurire abantu ko ushaka serivisi muri Polisi y’u Rwanda ayihabwa binyuze mu mucyo, nta kiguzi.”

CIP Rugigana arasaba abaturage gukoresha uburenganzira bwabo bagakorera perime zemewe mu buryo bwemewe uyitsindiye akayihabwa kuruta kwishora mu bibazo bizabagiraho ingaruka zirimo no gufungwa.

Kuri ubu Mbarukuze Vincent yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB rukorera kuri sitasiyo ya Muhoza aho ari gukurikiranwa ku byaha acyekwaho.

Mu ngingo ya 276 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange bivugwa ko umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga