• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Gatsibo: Ukekwaho ibikorwa byo kwangiza imiyoboro y’amazi yatawe muri yombi

Umwanditsi
September 28, 2019

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere Gatsibo mu murenge wa Kageyo irakangurira abaturage kwirinda kwangiza ibikorwa remezo Leta iba yarabagejejeho kuko baba badindiza iterambere ry’igihugu. Ibi Polisi ibivuze nyuma y’aho kuri uyu Kane tariki ya 26 Nzeri 2019 ifashe umuturage witwa Bazatsinda Ildephonse ufite imyaka 56 imukekaho kwiba itiyo y’umuyoboro w’amazi ifite metero 12.


Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamduni Twizeyimana avuga ko kugira ngo Bazatsinda afatwe byaturutse ku makuru y’abaturage aho bari bamaze iminsi bavuga ko bagira ikibazo cyo kubura amazi kubera imiyoboro yapfuye. Akimara gufatwa, yiyemereye ko ariwe wayibye kandi akaba yari asanzwe akora amazi atabifitiye uburenganzira.

Hakaba kandi hari amakuru avuga ko Bazatsinda Ildephonse yihaye akazi ko kwirirwa akwirakwiza amazi mu midugudu bityo hakaba ubwo acukura amatiyo atwara amazi akayajyana ahandi bamwemereye amafaranga.

CIP Hamduni, yagize ati:”Abaturage bo muri uriya murenge cyane cyane mu midugudu igize akagari ka Busetsa bari bamaze iminsi bavuga ko Babura amazi kandi bagakeka Bazatsinda kuko niwe wirirwa akwirakwiza amazi mu baturage bamwemereye  amafaranga.”

Akomeza avuga ko nyuma yo kumenya ayo makuru polisi yakoze igikorwa cyo kujya gufata Bazatsinda, abapolisi bageze iwe bahasanga itiyo y’amazi ingana na metero 12. Uyu muturage ngo yiyemereye ko ari iyo yacukuye mu miyoboro y’amazi iba muri ako kagari akaba ngo yari yabonye ikiraka cyo kujya kuyikoresha amazi mu wundi mudugudu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yaboneyeho gushimira abaturage bo mu kagari ka Busetsa kuba baratanze amakuru, abasaba kwita ku bikorwa remezo Leta iba yabagejejeho bakareka kubyangiza. Yabibukije ko nta muntu wemerewe gukora amazi cyangwa amashanyarazi atari umukozi w’ibigo bizwi bifite izo nshingano aribyo REG na WASAC.

Yagize ati:”Amazi cyangwa amashanyarazi iyo umuturage abikeneye iwe mu rugo cyangwa itsinda ry’abantu babikenye batumiza abakozi b’ibigo bishinzwe kugeza ku baturage ibyo bikorwa remezo. Turabasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe ku muntu wese wiha izo nshingano atabifitiye uburenganzira.”

Yabibukije ko ibikorwa remezo baba bahawe ari bo bifitiye akamaro bityo baba bagomba kubirinda no kubifata neza ntihagire ubyangiza akurikiye inyungu ze bwite.

Bazatsinda akimara gufatwa yiyemereye ko yari amaze igihe kinini akora ibyo bikorwa ariko mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kugira ngo akorerwe idosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Ingingo ya 166 yo mu gitabo kigena ibyaha n’ibihano byabyo ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga