• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
13/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
13/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
13/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Kamonyi: Yapfiriye mu bitaro nyuma y’ukwezi arokotse urupfu

Umwanditsi
September 28, 2019

Dusabimana Ildephonse wamaze iminsi itatu mu nda y’Isi yagwiriwe n’ikirombe mu Murenge wa Rugalika akaza gukurwamo ari muzima akajyanwa kwa muganga, mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Nzeri 2019 yaguye mu bitaro bya Remera-Rukoma.

Tariki 26 Kanama 2019 nibwo uyu Dusabimana w’imyaka 47 y’amavuko yaguye mu kirombe gicukurwamo amabuye y’Urugarika. Yamaze iminsi itatu mu nda y’Isi ashakishwa akurwamo Tariki 28 Kanama 2019 ahita yerekezwa kwa muganga ari naho yaguye.

Amakuru y’urupfu rwa Dusabima yemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika Umugiraneza Marthe. Yabwiye intyoza.com ko Nyakwigendera yaguye mu bitaro byamukurikiranaga i Remera-Rukoma.

Gitifu Umugiraneza, avuga ko aya makuru nk’ubuyobozi bayahawe n’ibitaro bya Remera-Rukoma byakurikiranaga Dusabimana ndetse kandi ngo n’umuryango we nawo wabahamirije ko umuntu wabo yamaze kwitaba Imana.

Mu gihe cy’ukwezi uyu Dusabimana Ildephonse amaze akurikiranwa kwa muganga, hari amakuru agera ku intyoza.com ko n’ubwo abaganga bamwitagaho ariko ngo hagiye hagambirwa kumunyuza mucyuma kenshi bikanga, kuko icy’i Rukoma cyari gifite ikibazo ndetse n’icy’i Kabgayi bagerageje kumujyana yo basanga nacyo gifite ikibazo bamugarura i Rukoma akomeza kuba ariho akurikiranirwa ari naho yaguye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga