• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Kamonyi: Umugore n’umugabo bakekwaho kwiba sima yubakishwaga kuri Nyabarongo bafashwe

Umwanditsi
October 2, 2019

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Runda iravuga ko yamaze gufata umugabo witwa Kageruka Theoneste ufite imyaka 42 y’amavuko na Uwineza Nadia, aba bombi bakurikiranweho gufatanya n’abandi bantu barindwi bakurikiranweho kurigisa imifuka ya sima yubakishwaga ikiraro cya Nyabarongo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police(CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko aba babiri bafashwe tariki ya 29 Nzeri 2019 biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Kageruka akaba yarafatiwe mu cyuho atwaye imifuka ibiri nyuma aza kugaragaza uko yayibonaga n’abo yayigurishaga.

CIP Twajamahoro yagize ati:”Uriya Kageruka yari amaze igihe kinini akorana na sosiyete yubaka kiriya kiraro cya Nyabarongo arinda ibikoresho, ariko hakaba hari amakuru yavugaga ko abakozi baho biba sima bakayigurisha abaturage. Ku mugoroba wa tariki ya 29 nibwo Kageruka yafatiwe mu cyuho atwaye imifuka ibiri.”

CIP Twajamahoro akomeza avuga ko Kageruka akimara gufatwa yahise avuga n’abandi bari basanzwe bafatanya kwiba izo sima bakazigurisha abaturage.

Ati:”Kageruka aremera icyaha akavuga ko hari abandi bakozi batanu bakora muri iriya sosiyete yubaka ikiraro bajyaga bamugurisha sima ku mafaranga ibihumbi 5 nawe akajya kuyigurisha hanze ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 7.”

Kugeza ubu Kageruka na Uwimana Nadia bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), mu gihe abandi bagera kuri barindwi barimo gushakishwa n’ubutabera.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko Uwimana Nadia yemera ko yari amaze kugura imifuka ine (4) kuri Kageruka, ni mu gihe Kageruka yerekanye abandi bantu yagiye agurisha izo sima. Mu rugo rw’uwitwa Twagirayezu Vincent, Polisi yahasanze imifuka 14, naho mu rugo rw’uwitwa Mutoni Joseline bahasanga imifuka 13.

Kuri ubu haracyashakishwa Twagirayezu Vincent na Mutoni Joseline ndetse n’abandi bakozi batanu bakoreraga sosiyete yubaka ikiraro cya Nyabarongo kuko nibo Kageruka avuga ko bayimugurishaga kuri make akajya kwiyungukira.

CIP Twajamahoro arashimira abaturage batanze amakuru kugira ngo aba bantu bafatwe ndetse n’iriya sima igaruzwe, ariko asaba abanyarwanda kugira umutima wo guha agaciro ibikorwaremezo Leta iba irimo kubagezaho kuko biba biri mu nyungu zabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Yagize ati:”Bariya bantu bose bakurikiranweho kwiba ziriya sima ni abanyarwanda, kiriya kiraro nibo cyubakirwa, ni abanyarwanda bazagikoresha. Si byiza ko baca inyuma abanyamahanga bacyubaka ngo bagurishe ibikoresho bigomba kucyubaka kigakomera, barihemukira kandi baranahemukira igihugu muri rusange.”

Yakomeje asaba abanyarwanda bose kutajya barebera umuntu wese wangiza ibikorwaremezo Leta igeza ku banyarwanda cyangwa ngo bigire ba ntibindeba kuko ingaruka ziba zizagera kuri buri munyarwanda.

Ingingo ya 166 yo mw’itegeko rigena ibyaha n’ibihano byabyo muri rusange ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga