• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Abapolisi bari i Gishari mu mahugurwa y’umuryango w’abibumbye basuye urwibutso rwa Genoside rwa Kigali

Umwanditsi
October 6, 2019

Mu mpera z’ukwezi dusoje tariki ya 30 Nzeri 2019 nibwo mu ishuri rya Polisi rya Gishari (PTS-Gishari) riherereye mu karere ka Rwamagana hatangijwe amahugurwa y’abapolisi bo mu muryango w’abibumbye. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Ukwakira 2019 bakaba bakoze urugendo shuri basura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ruherereye i Kigali mu murenge wa Gisozi.

Aba banyeshuri bakigera ku rwibutso, bunamiye inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, banashyira indabo aho zishyinguwe, nyuma batambagizwa urwo rwibutso ari nako basobanurirwa uko jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.

Umwe muri aba banyeshuri Lieutenant Amin Sanad waturutse mu gihugu cya Sudani, nyuma yo gusura urwibutso, yatangaje ko ibyo yumvaga bavuga mbere y’uko arusura, bitandukanye n’ibyo yiboneye.

Aha yagize ati: “Bari bambwiye ko mu Rwanda habaye jenoside, ariko ibyo niboneye hano birababaje kandi biteye ubwoba. Gusa turashimira ko hari abarokotse iyi jenoside kandi bakomeje kwiteza imbere.”

Yakomeje avuga ko noneho ibyo yajyaga yumva abyiboneye neza akaba abonye icyo azabwira ab’iwabo ku mahano yabereye mu Rwanda kandi ko we na bagenzi be bahakuye isomo ry’uko ibyabaye mu Rwanda bitakongera kuba ahandi ukundi.

CPL Teresia Okali waturutse mu gihugu cya Kenya, nawe yavuze ko bibabaje kandi biteye agahinda, aboneraho gusaba abarokotse jenoside gukomera no gukomeza kwiyubaka ntibaheranwe n’agahinda.

Yanashimye Leta y’u Rwanda kuba yarashyizeho uru rwibutso, kuko ruzatuma abanyarwanda bahora bibuka ibyabaye, bityo bikazatuma jenoside itongera kuba ukundi.

Yagize ati: “Iki gikorwa cyo gushyiraho uru rwibutso ni ingenzi, kizatuma abanyarwanda bazajya bahora bibuka ibyabaye bityo bibahe isomo ryo kutazongera kubikora. Nanone kandi abazajya basura u Rwanda bazajya babona ibyahabereye bityo basubira iwabo bafashe ingamba z’uko barwanya icyo aricyo cyose cyateza jenoside.”

Aba bapolisi bari mu mahugurwa yateguwe n’ishami rya polisi (Police Component) ry’umutwe w’ingabo zo mu karere k’Iburasirazuba zishinzwe gutabara aho rukomeye, umutwe uzwi ku izina rya Eastern Africa Standby Force (EASF).

Ni icyiciro cya 9, yitabiriwe n’abapolisi 58 barimo abagore 22, abitabiriye aya masomo baturutse mu bihugu 9 bigize umuryango wo mu bihugu byo mu karere k’Iburasirazuba aribyo: Ibirwa bya Comoros, Ethiopia, Seychelles, Sudan, Kenya, Somalia, Uganda, Djibouti n’u Rwanda rwayakiriye. Twabibutsa ko aba banyeshuri aya mahugurwa bazayamaramo igihe kingana n’ibyumweru bibiri biga amasomo atandukanye.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga