• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Umunyamabanga wa Leta mu Ntara ya Rhenanie Palatina yasuye Polisi y’u Rwanda

Umwanditsi
October 8, 2019

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 07 Ukwakira 2019 umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yakiriye mu biro bye ku Kacyiru, Randolf Stich, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu mu Ntara yo mu Budage, Intara ya Rhenanie Palatina. Ibiganiro byibanze ku bufatanye mu by’umutekano.

Hari kandi umuyobozi mukuru wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/AP Juvenal Marizamunda. Ibiganiro bagiranye byibanze k’ubufatanye mu by’umutekano cyane cyane mu bijyanye no kuzimya inkongi n’ubutabazi ndetse n’umutekano wo mu muhanda.

Minisitiri Randolf Stich n’intumwa yari ayoboye beretswe ishusho rusange y’amateka ya Polisi y’u Rwanda n’uko muri iki gihe igipolisi cy’u Rwanda gikora mu bijyanye n’amahugurwa ahabwa abapolisi, uko abapolisi bagenda boherezwa mu mirimo imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga aho bajya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye kubungabunga amahoro mu bihugu birimo umutekano mucye.

Baneretswe kandi uburyo Polisi y’u Rwanda ikorana n’abaturage mu kwicungira umutekano, ubuhahirane n’izindi nzego z’umutekano mu mahanga n’ibindi bitandukanye.

IGP Munyuza yagaragaje ko ubufatanye ari inkingi ya mwamba mu buryo bugezweho mu mutekano aho inzego zihanahana ubumenyi zigahora ziteguye gutabara ahakenewe ituze n’umutekano.

Yagize ati:”Duha agaciro cyane imikoranire n’abaturage, bidufasha kongera imbaraga mu by’umutekano, nanone kandi dukorana n’izindi nzego zaba iz’imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga.”

Polisi y’u Rwanda isanganywe ubufatanye n’intara ya Rhenanie Palatina mu mashami atandukanye mu by’umutekano nko mu mutekano wo mu muhanda ndetse no kubungabunga ibimenyetso by’ahakorewe icyaha.

Polisi y’u Rwanda kandi yasinyanye amasezerano y’ubufatanye agera kuri 40 harimo ayo yasinyanaga n’igihugu kimwe ndetse n’ayo yasinyanaga n’ibihugu bitandukanye bihuriye mu miryango itandukanye ihuza Polisi z’ibyo bihugu.

Polisi y’u Rwanda ikorana n’urubyiruko rw’abakorerabushake barenga ibihumbi 260 muri gahunda y’ubufatanye mu kwicungira umutekano, ikagira abambasaderi barwanya ibyaha bagera ku 170,000 ndetse n’amatsinda arwanya ibyaha y’abanyeshuri  arenga ibihumbi bibiri, abahanzi, ibigo bitwara abagenzi, itangazamakuru ndetse n’ibigo bya Leta n’ibyigenga.

Minisitiri Randolf Stich ushinzwe Polisi mu Ntara ya Rhenanie Palatina yashimiye u Rwanda isuku n’umutekano yarusanganye.

Yagize ati:”Iyo turi inaha mu Rwanda tuba twumva dutekanye, Umujyi wa Kigali urasukuye, ibi bigaragaza ukuntu Polisi y’u Rwanda yubatse ndetse n’inshingano igira zo gutuma buri muntu ahora atekanye.”

Yakomeje avuga ko banejejwe no kubona ishusho nziza y’igipolisi cy’u Rwanda ndetse gihabwa amahugurwa nk’urwego rufite umutekano w’u Rwanda mu nshingano. Yavuze ko imikoranire hagati ya Polisi zombi iy’u Rwanda ndetse na Polisi yo mu ntara ya Rhenanie Palatina ari myiza aho urwego rumwe rwigira ku rundi bagakomeza kungurana ubumenyi.

Umubano wa Leta y’u Rwanda n’intara ya Rhenanie Palatina watangiye mu mwaka w’1982.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga