• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Gakenke: Abamotari biyemeje kwirinda icyateza impanuka zo mu muhanda

Umwanditsi
October 13, 2019

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ukwakira 2019 Polisi ikorera mu karere ka Gakenke ifatanyije n’ishyirahamwe ry’abatwara abantu kuri Moto muri aka karere bibumbiye muri koperative COTAMOGA  baganirije abamotari bakorera muri aka karere kuruhare rwabo mu gukumira impanuka zo mu muhanda no kwirinda ibiyobyabwenge.

Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda, ni ubukangurambaga bwiswe Gerayo Amahoro, buzamara ibyumweru 52.

Umuyobozi wa Polisi muri aka karere ka Gakenke Chief Inspector of Police (CIP) Rogers Rwakayiro yabwiye aba bamotari ko uruhare rwabo mu gukumira impanuka rukenewe kugira ngo impanuka zicike.

Yagize ati “Abamotari nimwe mukwiye gufata iyambere mu gukumira impanuka zo mu muhanda dore ko inyishi ziterwa na bamwe muri mwe, aho bagenda bica amategeko y’umuhanda nkana, umusanzu wanyu urakenewe mu kuzirwanya.”

Yokomeje ababwira ko bashatse, impanuka zo mu muhanda zagabanuka kuko baza ku isonga kuba banyirabayazana bazo, aho usanga umumotari ari kugenda asesera mu modoka ashaka umwanya, abandi bakagenda biruka batanguranwa abagenzi, abadakoze ibyo bagakoresha ibiyobyabwenge bigatuma bakora impanuka kuri bo, kuwo batwaye ndetse nabo basanze ku nzira.

CIP Rwakayiro yakomeje abwira aba bamotari kumva neza ingaruka z’impanuka bityo bagafatanya na Polisi mu kuzikumira bubahiriza amategeko y’umuhanda. Yanongeyeho ko bakwiye kwirinda gutwara ibiyobyabwenge na magendu kuko akenshi naho haturuka impanuka.

Yagize ati: “Iyo Polisi iguhagaritse ukiruka nabyo bishobora kuguteza impanuka kubera uba ugenda wihishahisha, ntibikwiye ko mwishora mu byaha ahubwo mukwiye kuba abambasaderi beza mu kubirwanya.”

CIP Rwakayiro yanababwiye ko nyuma yo kwirinda impanuka zo mu muhanda bakwiye no kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu miryango kuko ariryo ntandaro y’abana bata amashuri bakajya gukora imirimo ivunanye abandi bagaterwa inda imburagiye. Yabasabye kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bibashe gukumirwa bitaraba .

Musengwe Ladislas Umuyobozi wa COTAMOGA muri Gakenke yavuze ko nk’abamotari ahagarariye bakwiye gufata iyambere bakikuraho icyasha cyibariho ko baza ku isonga mu guteza impanuka zo mu muhanda bityo baka bagiye kuba umusemburo mwiza mu kubahiriza amategeko y’umuhanda, asaba aba bamotari kumva ko iki kibazo buri wese kimureba bagahaguruka bakarwanya abantu batwara moto ntabyangomba bafite kuko akenshi aribo bakora amakosa akitirirwa abamotari bose.

Aba bamotari baganirijwe baturutse mu mirenge itatu ariyo Gakenke, Rushashi ndetse na Ruli bose bakaba bari 166, Nyuma yo kuganirizwa biyemeje kuba intangarugero mu gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga