• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Nyaruguru: Batandatu bafatanwe udupfunyika tw’amasashi yangiza ibidukikije

Umwanditsi
October 13, 2019

Ni kenshi Polisi y’u Rwanda n’ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije bakangurira abanyarwanda kureka gukoresha amasashi yo mu bwoko bwa Pulasitiki kuko ari kimwe mu byangiza ibidukikije. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ukwakira 2019 Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Rugerero yakoze umukwabu wo kugenzura niba hari abantu bagikoresha bene ariya masashi, igafata abantu batandatu.

Abantu batandatu(6) nibo bafatiwe muri uyu mukwabu, bose bafatanwa udupfunyika tw’amasashi 28. Abafaswe ni  Nyirakomeza Violette ufite imyaka 22 yafatanwe udupfunyika 5, Mukeshimana Chantal ufite imyaka 19 yafatanwe udupunyika 7, Munyaneza Juvenal ufite imyaka 21 na Mucunguzi Bernard ufite imyaka 18 bafatanwe udupfunyika 10, Maniraho Venuste w’imyaka 31 yafatanwe udupfunyika 4 ni mu gihe Nkezabera Daniel ufite imyaka 41 yafatanwe udupfunyika 2.

Abafashwe bose bakaba bayakoreshaga mu bikorwa by’ubucuruzi aho bayapfunyikiragamo abakiliya babo ibicuruzwa baguze. Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyaruguru Superintendent of Police(SP) Boniface Kagenza yasabye abaturage cyane cyane abacuruzi gucika ku muco wo gucuruza amasashi kuko atemewe mu gihugu kubera ingaruka zayo mbi ku bidukikije.

Yagize ati “Buri gihe Polisi ihora ikangurira abantu kwirinda gukora ibinyuranyije n’amategeko kuko bihanirwa. Murabizi ko amasashi agira uruhare runini mu kwangiza ibidukikije kandi atemewe gucuruzwa mu gihugu cyacu, turagira inama rero abayapfunyikiramo abakiriya n’abayacuruza kubicikaho kuko usibye no kuba bihanwa n’amategeko abayacuruza barangiza ibidukikije.”

Yakomeje abibutsa ko amasashi atabora bityo aho bayataye akazagira ingaruka k’ubutaka cyane cyane ku mirima, no kwangiza ibinyabuzima byo mu mazi iyo bayajugunyemo, asaba rero abayakoresha kuyacikaho.

SP Kagenza yakomeje akangurira abaturage kureka ubucuruzi bwa magendu kuko abantu bafatanwa amasashi nta kundi kuntu baba barayinjije mu gihugu usibye uburyo bwa magendu.

Abafashwe bahise bashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe kubyaha bakekwaho birimo gukora magendu binjiza ibicuruzwa bitemewe mu gihugu.

Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ingingo yaryo ya 3 ivuga ko ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa cyangwa icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe bibujijwe.

Ingingo ya 12 ivuga ko umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga