• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
15/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Kamonyi: Guverineri CG Gasana yavuze uburyo Perezida Kagame yanze agasuzuguro agaha umugore ijambo

Umwanditsi
October 15, 2019

Mu kwizihiza umunsi w’umugore wo mu cyaro wabaye kuri uyu wa 15 Ukwakira 2019, Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo CG Emmanuel K.Gasana wifatanije n’Abanyakamonyi by’umwihariko mu Murenge wa Ngamba, yabwiye abitabiriye kwizihiza uyu munsi ko bakwiye gushimira Perezida Kagame we wanze agasuzuguro ku bw’umugore wakandamizwaga akamuha ijambo ngo agire uruhare mu miyoborere.

Mu kwizihiza umunsi wahariwe kuzirikana umugore wo mucyaro, Guverineri CG Emmanuel K. Gasana yasabye abanyakamonyi by’umwihariko Abanyengamba uyu munsi wizihirijwemo ku rwego rw’Intara ko bakwiye gushimira Perezida kagame we wahaye umugore ijambo, agamije kumusubiza agaciro no gushaka ko agira uruhare mu iterambere ry’Igihugu. Ibi ngo ni no mu rwego rwo kwaga agasuzuguro.

Ati “ Reka rero dushimire Leta yacu yemeye ko uyu munsi wizihizwa mu Rwanda mu rwego rwo kugaragaza agaciro n’uruhare rw’umugore mu iterambere. By’umwihariko dushimire Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda wahaye abagore ijambo no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu cyacu. Yanze agasuzuguro atanga uburenganzira, yanga akarengane ndetse ashyiraho uburyo aho buri munyarwanda wese agomba kugira amahirwe angana”.

Akomeza ati “ Umugore ni umubyeyi, Umugore ni mushiki wacu, kuri bamwe umugore ni mukuru wanyu, ni mutima w’urugo koko. Ni umugore ubereye u Rwanda, niwe dukesha uno munsi”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo CG Gasana, yasabye kandi ko abantu bakwiye kuzirikana no gushima ibimaze gukorerwa abagore mu rwego rwo kubateza imbere hashingiwe no ku buhamya butangwa umunsi ku munsi nk’urugero rw’ibishoboka.

Guverineri CG Gasana, yasabye uruhare rwa buri wese mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mungo, by’umwihariko irikorerwa abagore n’abana. Yasabye kandi ko harwanywa icuruzwa ry’abana, gusambanya abana no kurwanya ibindi byaha bitandukanye. Yasabye ko buri wese ikibazo akigira icye ku bw’ineza y’umuryango mwiza, umuryango ubereye u Rwanda. Yasabye buri wese kwimakaza indangagaciro na Kirazira by’umuco Nyarwanda, akazirikana uruhare rwe mu iterambere ry’igihugu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga