• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Gen. Nyamvumba yasuye abanyarwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centre Africa

Umwanditsi
October 16, 2019

Kuri iki cyumweru tariki ya 14 Ukwakira 2019 umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda General Patrick Nyamvumba yasuye ingabo z’u Rwanda, abapolisi n’abacungagereza b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu kugarura amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Centre Africa (MINUSCA. Yababwiye ko bagomba gufatanya kugirango intego yabajyanye muri iki gihugu yo kugarura amahoro igerweho.

Mu biganiro yaganiraga n’abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu mu kigo cya Sotel M’Poko giherereye mu murwa mukuru wa Bangui, yabashimiye uburyo bakomeje gutanga umusanzu mu kugarura amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Centre Africa.

Generali Nyamvumba yashimye akazi gakorwa n’abanyarwanda mu kugarura amahoro ndetse ashima imikoranire myiza irangwa hagati y’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’umuryango wa bibumbye mu kugarura amahoro muri iki gihugu.

Yagize ati: “Abaturage ba Centre Africa murindira umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’umuryango w’abibumbye bashima akazi mukora kuko mugaragaza ubwitange, ibi bituma muba ba ambasaderi beza b’u Rwanda.”

Yakomeje asaba aba basirikare, abapolisi ndetse n’abacungagereza b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Repubulika ya Centre Africa  ko icyo basabwa ari ugukomeza icyo batangiye, basigasira ibyiza bagezeho, abagaragariza ko kugira ngo babigereho ari ugukomeza gukora kinyamwuga no kurangwa n’ikinyabupfura.

U Rwanda rufite umubare munini w’abanyarwanda bari mu butumwa bw’umuryango  w’abibumbye mu kugarura amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Centre Africa (MINUSCA) harimo ingabo z’u Rwanda, n’imitwe itatu ya Polisi y’u Rwanda buri umwe ukaba ugizwe n’abaPolisi 140.

U Rwanda rwatangiye kujya kubungabunga no kugarura amahoro muri Repubulika ya Centre Africa guhera mu 2014, akaba aribwo umutwe wa mbere wa Polisi wa geze muri iki gihugu, aho hamaze koherezwa imitwe 13 ya Polisi igenda isimburana.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga