• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
17/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
17/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari
17/09/25
Indege itagira umupirote( Drone) y’Igisirikare cy’u Rwanda yakomerekeje Abanyeshuri

I Vatikani kwa Papa batangije ishapure y’ikoranabuhanga

Umwanditsi
October 18, 2019

“eRosary”, ni ishapure y’ikoranabuhanga yatangijwe n’I Vatikani kwa Papa. Iyi shapure ije mu rwego rwo kwiyegereza urubyiruko aho muri iki gihe benshi muri rwo bakoresha cyane ikoranabuhanga mu mubuzima bwa buri munsi.

“eRosary”, ni ishapure y’ikoranabuhanga umuntu ashobora kwambara nk’umurimbo wo ku kaboko ariko igatangira gukora ari uko uyambaye akoze ikimenyetso cy’umusaraba.

Iyi Shapure, ihujwe na “application” yitwa “Click to Pray eRosary” yakorewe gufasha abakirisitu Gatolika gusengera amahoro. Iyi “app” ikwereka uko uhagaze mu kuvuga ishapure kandi ifite amashusho n’amajwi bisobanura ishapure.

Iyi shapure y’ikoranabuhanga si buri wese wo kuyigondera kuko nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, igura amadolari ya Amerika 109 (agera mu bihumbi 100 y’u Rwanda).

Itangazo rya Click to Pray, abakoze iyi shapure nshya y’ikoranabuhanga rivuga ko “ Ije guhuza uburyo busanzwe bwo gusenga n’ikoranabuhanga rigezweho ku Isi”. Agakoresho k’iyi shapure kakozwe na kampuni y’ikoranabuhanga yo muri Taiwan yitwa GadgTek Inc.

Iyi shapure, ntacyo ishobora kuba nubwo yaba iri mu mazi. Ikorana kandi na Telefone zigezweho zikoresha Android na iOS.

Si ubwambere Kiriziya Gatolika igerageza kwiyegereza urubyiruko rugendana cyane n’ikoranabuhanga muri iki gihe kuko nko muri 2018, umuryango Gatolika w’ivugabutumwa watangije “Follow JC Go!”. Iyi ni “app” y’imikino ikoze nk’umukino wa Pokemon Go. Abawukina bagenda “bafata” abatagatifu aho gufata ibisimba nko muri Pokemon.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5868 Posts

Politiki

4119 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga