• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Mu mujyi wa Kigali hagiye kuba amavugurura mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange

Umwanditsi
October 18, 2019

Urwego rw’igihugu ngenzura mikorere (RURA) rwatangiye imirimo yo gutangiza uburyo bushya bwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigali. RURA iravuga ko aya mavugurura agamije gutanga serivisi nziza kandi zijyanye n’igihe n’iterambere rirambye ry’umujyi, ndetse no korohereza abagenzi kugera iyo bajya badatinze mu nzira.

Aya mavugurura yo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali azaba ageze ku kiciro cyayo cya kabiri ”Public Transport Generation Two” (PT-G2), uhereye ku cyiciro cyiswe  PT-G0 aho mbere yo mu mwaka wa 2013 muri Kigali abagenzi batwarwaga mu buryo butari bufite amategeko abugenga ndetse nta n’uburyo bwo kugenzura uko abantu batwarwaga.

Buri muntu wese wabaga afite imodoka yayishyiraga mu muhanda agatwara abagenzi, bagatwarwa nabi kubera ko imodoka zari ntoya izi zitwa Mini Bus, bagatinda ku nzira, isuku nke yabaga muri izo modoka ndetse bamwe ntibagezwe aho bashakaga kugera.

Nyuma mu mwaka w’2013 aricyo kiciro cyiswe PT-G1 habaye amavugurura aho RURA yatangiye gushyira muri gahunda uburyo bwiza bwo gutwara abagenzi buteguye neza kurusha ubwa mbere(PT-G0) ndetse RURA ikajya igenzura uburyo bwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Kuri ubu RURA iravuga ko guhera muri Gicurasi umwaka utaha wa 2020 hazatangira icyiciro gishya kiswe PT-G2 kizamara imyaka itanu kikazarangira mu mwaka w’2025. Icyo cyiciro kizarangwa n’amavugurura mu buryo bwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange hano mu mujyi wa Kigali cyane cyane kikazarangwa n’ikoranabuhanga.

Ubwo yavugaga kuri iki kiragano gishya kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ukwakira 2019, umuyobozi mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema avuga ko muri iki kiciro cya PT-G2 hazaba amavugurura ajyanye n’igihe cyane cyane mu ikorabuhanga aho buri modoka izaba ifite ingengabihe y’igihe igerera aho ikura abagenzi ndetse n’umugenzi akaba afite uburyo bw’ikoranabuhanga muri telefoni zigezweho, uburyo bumufasha kumenya igihe imodoka iri bugerere aho ihagarara kugira ngo ayijyemo atagombye guhaguruka mu rugo ngo ajye ku muhanda kuhahagarara amasaha ayitegereje.

Ibi ngo bizafasha ikigo ngenzura mikorere RURA kumenya niba imodoka yageze aho yagombaga gukura abagenzi, ko yahagereye igihe ndetse ikahavira ku gihe cyagenwe.

Ubu buryo bushya kandi buzorohereza abashoferi bakora mu bigo bitwara abagenzi aho bazaba bafite amasezerano y’akazi abagenga, bikabaha umutuzo n’umutekano mu kazi kabo, hazongerwa umubare w’amasosiyete yatwaraga abagenzi mu buryo bwa rusange hano muri Kigali binyuze mu  gupiganirwa amasoko, bikazatuma abantu bacika ku kugenda mu modoka zabo bwite kuko biri mu biteza umuvundo w’amamodoka mu mihanda.

Nyirishema avuga ko ubu buryo buje gushimangira ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali aho hazaba uburyo burambye bwo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali kandi bugezweho.

Yagize ati:”Twavuye kure aho abagenzi batwarwaga mu buryo budasobanutse nta burenganzira bafite, ariko ubu tugeze ku cyiciro cya kabiri aho abagenzi bazajya batwarwa mu buryo bugezweho, kandi bafite uburenganzira. Turifuza kugera aho igihugu cyifuza kuba kigeze kandi tuzahagera buhoro buhoro. Kuva mu mwaka wa 2026 tuzatangira ikiciro cya Gatatu PT-G3.”

Yakomeje avuga ko umujyi wa Kigali mu mwaka w’2013 wahoze ufite ibyerekezo imodoka zitwara abagenzi zanyuragamo 41, ariko ubu kubera imihanda yagiye yubakwa myinshi ubu ibyerekezo bimaze kugera kuri 80 mu mujyi wa Kigali.

Nyirishema yakomeje avuga ko kubera ikiragano gishya cyo gutwara abagenzi kizatangira umwaka utaha muri Gicurasi kizarangwa n’ikoranabuhanga nta mugenzi uzongera kugirana amakimbirane n’abashoferi kubera uburyo bw’ikoranabuhanga buzaba burimo.

Kuri ubu moto zibarirwa ku gipimo cya 60% nk’uburyo bwo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, 34% ni abatunze imodoka zabo bwite bakazifashisha mu ngendo, mu gihe ingendo mu buryo bwa rusange ndetse n’andi mamodoka manini buri kimwe kiri ku gipimo cya 3%.

Ubushakashatsi bugaragaza ko muri Kigali habarirwa imodoka 450 zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu gihe haba abagenzi babarirwa mu 18,394. Kubwa Lt Col Nyirishema ngo imodoka ziri muri Kigali zirahagije ugereranyije n’abagenzi bahari ariko haracyari imbogamizi yo kwiyongera kw’uburyo bw’abantu bishakira ubundi buryo bwo kugenda, akizeza ko icyo kibazo kizakemurwa n’izi mpinduka nshya zigiye gutangira.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga