• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Gicumbi: Umuturage yafatanywe igipfunyika kirimo imbuto z’urumogi

Umwanditsi
October 19, 2019

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Shagasha kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ukwakira 2019 yasanze mu nzu ya Mwizerwa Juvenal ufite imyaka 40 y’amavuko harimo igipfunyika cyuzuyemo imbuto 1,108 z’urumogi.

Umuvugzi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police(CIP) Alexis Rugigana avuga ko Polisi yari imaze iminsi ifite amakuru ko mu muryango w’uyu Mwizerwa bacuruza ibiyobyabwenge.

Yagize ati: ”Abaturage bari bamaze iminsi batubwira ko Mwizerwa n’umugore we bacuruza ibiyobyabwenge (Urumogi), dore ko umugore we ubu arirwo afungiwe. Twagiye iwe kumusaka dusanga koko mu nzu ye harimo igipfunyika kirimo imbuto z’urumogi zirenga 1,000.”

Yakomeje avuga ko uretse no kuba yafatanwe urumogi, uyu Mwizerwa hari n’andi makuru yavugaga ko ajya mu bihugu by’abaturanyi akazana inzoga zitemewe akazigurisha abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajjyaruguru yashimiye abaturage bakomeje gufasha Polisi mu kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge byo soko y’ibindi byaha byinshi. Yaboneyeho kubasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe.

Yagize ati: ”Bariya bantu bacuruza ibiyobyabwenge barangiza urubyiruko, baranica ubuzima bw’abaturage muri rusange. Muzabigenzure, akenshi abantu bakora ibyaha baba banyoye ibiyobyabwenge na ziriya nzoga zitujuje ubuziranenge, turasaba abaturage  gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe.”

CIP Rugigana yakomeje avuga ko k’ubufatanye n’abaturage abantu bakoresha ibiyobyabwenge n’ababikwirakwiza batazigera barusha imbaraga inzego z’umutekano. Asaba umuntu uwo ariwe wese ugifite ibitekerezo bibi byo gukoresha ibiyobyabwenge kubireka agashaka indi mirimo imuteza imbere yakora.

Mwizerwa akimara gufatwa, Polisi yahise imushyikiriza urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa  igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga