• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
01/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
01/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
01/11/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa

Rusizi: Polisi yaganirije abanyeshuri basaga 700 kuri gahunda ya Gerayo Amahoro

Umwanditsi
October 20, 2019

Polisi y’u Rwanda ikomeje gahunda y’ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda izwi ku izina rya Gerayo Amahoro. Ni gahunda yatangiye muri Gicurasi uyu mwaka ikazamara ibyumeru 52.  Ubu bukangurambaga burakorwa mu byiciro bitandukanye by’abanyarwanda bakoresha umuhanda. Polisi y’u Rwanda imaze igihe ikora ubukangurambaga mu rubyiruko rw’abanyeshuri ibasanze ku bigo by’amashuri bigaho hagamijwe kugira ngo bakure bafite ubumenyi ku mutekano wo mu muhanda n’imikoreshereze yawo.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2019 Polisi y’u Rwanda n’umufatanyabikorwa wayo, ikigo nyarwanda cyigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga (ANAPAER) bagiriye ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Pawulo mu murenge wa Muko mu karere ka Rusizi (GS St Paul Muko).  Ni ibiganiro byitabiriwe n’abanyeshuri bagera kuri 734.

Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda ubukangurambaga bwatanzwe n’umupolisi ushinzwe uburere mboneragihugu no guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha mu karere ka Rusizi (DPCEO) Inspector of Police (IP) Louis Mbonigaba. Ni mu gihe ku ruhande rwa ANPAER hari Nzabahayo Vincent.

IP Mbonigaba yabanje gusobanurira aba banyeshuri akamaro ka gahunda ya Gerayo Amahoro ku banyeshuri bo Rwanda rw’ejo. Yabagaragarije ko gahunda ya gerayo amahoro igamije gufasha abanyarwanda kugira ubumenyi ku mikoreshereze y’umuhanda hirindwa impanuka zikunda kuwuberamo, ariko cyane cyane ku banyeshuri ni uburyo bwiza bwatuma bakura bafite ubumenyi ku mikoreshereze myiza y’umuhanda.

IP Mbonigaba yakomeje akangurira aba banyeshuri kumenya uko bagomba gukoresha umuhanda, nko kumenya aho bagomba kwambukira, igihe bagomba kwambukira, n’uko bagomba kubyitwaramo.

Yagize ati: ”Niba muri mu muhanda musabwe kujya mwambukira ahabugenewe hamwe haba hari imirongo ishushanyije iha uburenganzira abanyamaguru kwambuka umuhanda (Zebra Crossing) mu ndimi z’amahanga. Igihe murimo kwambuka mujye mwirinda gusuhuzanya, kugenda muvugira kuri telefoni cyangwa kugenda mwumva radio, mujye mubanza muve mu muhanda kuko mushobora guteza impanuka.”

Yakomeje abasaba kubanza kureba ibumoso n’iburyo mbere yo kwambuka umuhanda,  igihe bagiye kwambukira ahatari imirongo iha uburenganzira abanyamaguru kwambuka umuhanda. Yakomeje abasaba kujya bagendera mu gice cy’ibumoso bw’umuhanda igihe barimo kugenda n’amaguru kugira ngo imodoka ibaturuka imbere ize bayireba neza.

Nzabahayo Vincent wari uhagarariye ANPAER, yifashishije ibyapa bishushanyije yabanje kwereka abanyeshuri bimwe mu bimenyetso biba biri ku mihanda abasobanurira uko bikoreshwa. Yanakanguriye aba banyeshuri kutemerera abamotari baba bashaka kubatwara kuri moto barenze umwe ndetse batambaye ingofero yabugenewe.

Yagize ati: ”Hari bamwe mu bamotari usanga bahetse abana barenze umwe kuri Moto kandi ubundi Moto imwe iba ifite ingofero 2 gusa, iy’umumotari ndetse n’iy’umugenzi ni nabo bantu aba afitiye ubwishingizi. Bivuze ko nta wundi muntu wemerewe kujya kuri moto, ntimukabemerere kubatwara murenze umwe”.

Yakomeje akangurira abanyeshuri kwirinda umuco mubi ukunda kuranga abana wo kugenda bakinira mu muhanda, abagaragariza ko gukinira mu muhanda ari bibi cyane kuko ariho hakunze kuva impanuka ku banyeshuri.

Ari abanyeshuri ndetse n’abarezi babo muri iki kigo cya St Paul Muko, bishimiye ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bahawe na Polisi y’u Rwanda ndetse n’umufatanyabikorwa wayo kuko hari byinshi bungukiyemo batari bazi, biyemeje gukurikiza ibyo bakanguriwe kandi bakazajya babibwira n’abandi basize mu rugo.

intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5902 Posts

Politiki

4153 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga