• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi: Ikibazo cy’akajagari k’ibinyabiziga ku bitaro bya Remera-Rukoma cyavugutiwe umuti

Umwanditsi
October 22, 2019

Hashize igihe umuhanda uca imbere y’ibitaro bya Remera-Rukoma warahinduwe ahaparikwa ibinyabiziga birimo imodoka zitwara abagenzi, Moto ndetse n’amagare. Ku mugoroba wo kuri uyu wa 21 Ukwakira 2019 nyuma y’uko intyoza.com ibajije ubuyobozi burimo na Polisi amaherezo kuri iki kibazo kibonwa nk’ikibangamiye ibitaro n’abakoresha uyu muhanda, nta saha yashize abahaparikaga batahakuwe.

Yaba ubuyobozi bw’ibitaro bya Remera Rukoma, baba abakoresha uyu muhanda muri rusange, bose bahuriza ku kuvuga ko guparika kw’ibi binyabiziga mu muhanda mu marembo y’ibitaro bibangamye, haba ku bitaro, ababigana n’abandi bakoresha umuhanda.

Dr Jaribu Theogene, umuyobozi w’ibitaro bya Remera Rukoma yabwiye intyoza.com ko ari ikibazo kibabangamiye, ko kandi bagiye basaba kenshi inzego bakorana kubakiza aka kajagari kashyizwe mu marembo y’ibitaro kuko bibangamye.

Ati“ Ni ikibazo tubona kitubangamiye kuko bahagarara mu marembo uwinjiye azanye umurwanyi usanga abanza gusaba inzira, akavuza amahoni ngo bave mu nzira. Gusa twagerageje kubwira inzego zibishinzwe, baraza bakahabakura ariko hashira igihe bakongera bakagaruka. Hakwiye ingamba runaka atari ukuvuga ngo igihe runaka baze babirukane ubundi ni babona nta muntu ubirukana buri kanya bongere bahasubire. Ni bashakirwe ahantu baparika kuko hano bigaragara nk’akajagari imbere y’ibitaro”.

Abaturage batandukanye baba abaturiye ibitaro n’abanyura ahaparikwa ibi binyabiziga bavuga ko bidakwiye kubona akajagari gatezwa n’ibinyabiziga imbere y’ibitaro kandi hari inzego zagakwiye gukemura ikibazo cyane ko hari Gare yubatswe bakanga kuyikoresha.

Twagiramutara Juvenal, anyura kenshi aha hantu ariko kandi ni na mwarimu wigisha abantu amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga I Rukoma. Avuga ko bibangamye cyane kubona ibinyabiziga biparika mu muhanda noneho mu marembo y’ibitaro. Asaba ko hafatwa ingamba zituma bishyirwa ahakwiye aho guteza ikibazo.

Kayitesi Alice, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko yari azi ko hari Gare yigeze gushyirwaho, ko niba bitubahirizwa bagiye kuvugana n’ubuyobozi bwa Polisi bakareba icyakorwa.

Umunyamakuru yabajije ubuyobozi bwa Polisi bushinzwe umutekano wo mu muhanda ndetse n’umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo iby’iki kibazo, bose bavuga ko bagiye kugikurikirana mu gihe gito igisubizo gikwiye kikaboneka, ari nabyo byakozwe kuko mu gihe kitageze no ku isaha abaparikaga imbere y’ibitaro bahakuwe. Gusa ntabwo bagiye muri gare ahubwo bigiye mu muhanda haruguru gato y’aho basanzwe.

Mu gihe aba batwara ibinyabiziga byiganjemo Tagisi ( Minibus) zitwara abantu, Amavatiri atwara abantu hakiyongeraho Moto n’amagare, bagize umuhanda w’imbere y’amarembo y’ibitaro aho baparika bashaka abagenzi, hari Gare imaze igihe yaragenewe kuba yakoreshwa ariko abakayikoresheje barigumuye barayanga bahitamo gukorera mu muhanda.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga