• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi basoje amasomo

Umwanditsi
October 23, 2019

Kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Ukwakira 2019 nibwo abapolisi b’u Rwanda 36 bo mu ishami ricunga umutekano wo mu mazi basoje amahugurwa bari bamazemo amezi abiri biga gukumira no kurwanya ibyaha bikorerwa mu mazi no gutabara abari mu kaga.

Muri aya mahugurwa bahawe k’ubufatanye na Polisi ya Kenya, bize uburyo butandukanye bakoresha boga ndetse banarohora abari mu kaga. Ikindi bize ni ugusaka ubwato igihe bukekwa ko burimo ibintu bitemewe ndetse no kubukora igihe bugize ikibazo.

Komiseri ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) George Rumanzi wasoje aya mahugurwa ku mugaragaro yasabye abayarangije kuzakoresha ubumenyi bakuyemo mu kuzuza inshingano zabo Kandi bakazarushaho no kuyasangiza bagenzi babo bakorana batarayahabwa.

Yagize ati:”Ubu bumenyi mugomba kubugaragariza mu musaruro mutanga mu kazi ka buri munsi kandi muzabusangize bagenzi banyu. Ibyo bizabafasha kunoza akazi kuko muzaba mufite ubumenyi buhagije mwese”.

CP Rumazi yavuze ko amahugurwa ari ingenzi mu kazi ko gucunga umutekano bityo bazakomeza gushakira Abapolisi ubumenyi butandukanye binyuze mu mahugurwa.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi Assistant Commissioner of Police(ACP) Elias Mwesigye yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko azafasha mu kunoza akazi k’abapolisi bo muri iri shami.

ACP Mwesigye yagize ati:”Abapolisi bahabwa amahugurwa mu rwego rwo gukomeza kububakira ubushobozi ku buryo barushaho kunoza ibyo bakora bityo bigatuma n’umusaruro urushaho kwiyongera”. Yakomeje avuga ko aya masomo ari ingenzi cyane mu guhangana n’ibikorwa bibera mu mazi bishobora guhungabanya umutekano.

Ati “Amazi akoreshwa n’abantu b’ingeri zitandukanye rimwe na rimwe harimo abazi koga n’abatabizi, abo bose rero bangomba gucungirwa umutekano ku buryo n’ushatse gukoresha amazi mu buryo butanoze, abashinzwe umutekano bahita bamutahura kuko baba barabihuguriwe”.

Abapolisi 36 basoje amahugurwa y’ibyerekeye umutekano wo mu mazi barimo ab’igitsina gore babiri ndetse n’abandi Batandatu bahugurwaga ku rwego rwo guhita bahugura abandi.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga