Abapolisi barenga 370 basoje amahugurwa abongerera ubumenyi

Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2019, asorezwa mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi riherereye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari (PTS-Gishari), ari naho aya mahugurwa yaberaga.

Ni amahugurwa yamaze ibyumweru Bibiri, yitabirwa n’abapolisi 371 bakorera mu turere, mu ntara ndetse no mu yandi mashami ya Polisi y’u Rwanda.

Aya mahugurwa yari agamije kongerera ubumenyi abapolisi mu bijyanye n’akazi kabo ka buri munsi hagamijwe kongera ubunyamwuga ndetse no kugendera ku mahame y’umwuga wa gipolisi.

Ubwo yasozaga aya mahugurwa, umuyobozi mukuru wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP/AP Juvenal Marizamunda yasabye abahuguwe kuzakoresha ubumenyi bahawe bakazana impinduka nziza aho bakorera ndetse ari nako basangiza ubwo bumenyi bagenzi babo.

Yagize ati: “Ntabwo wabona ikiguzi cy’umutekano, umutekano urahenda. Niyo mpamvu gukunda igihugu no kucyitangira aribyo bigomba kubaranga iteka”.

Yakomeje ababwira ko gukunda igihugu bivuze kurwanya ikintu cyose gishaka kubangamira umutekano n’iterambere byacyo nka ruswa n’abandi banyabyaha.

Ati: “Intego y’aya mahugurwa ni ukongera umuco wo gukorera hamwe nk ‘ikipe, guhanahana amakuru, buri muntu akigira ku wundi bityo igipolisi kikarushaho gukomeza gukomera kandi kigakomeza gukora kinyamwuga”.

DIGP Marizamunda yagaragarije abapolisi ko ibyo byose bigerwaho igihe cyose umupolisi afite imyitwarire myiza, abasaba guhora barangwa n’ikinyabupfura banashimangira ihame ry’imitangire ya serivisi zinoze ku baturarwanda.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →