• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Nyamasheke: Abamotari basabwe kurwanya impanuka zo mu muhanda n’ibindi byaha

Umwanditsi
October 26, 2019

Ibi babisabwe kuri uyu wa kane tariki  ya 24 ukwakira 2019, mu nama yahuje Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamasheke n’abagize imwe muri koperative zikora akazi ko gutwara abantu kuri moto yitwa COOTRAMONYA. Aba bamotari basabwe kurwanya impanuka zo mu muhanda n’ibindi byaha. Inama yitabiriwe n’abagera kuri 200 bakorera mu mirenge yose igize akarere ka Nyamasheke.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yasabye abo bamotari kurwanya impanuka zo mumuhanda bashimangira ubukangurambaga bwa Gerayo amahoro.

Yagize ati: “Kubungabunga umutekano wo mu muhanda ntibireba Polisi y’ u Rwanda gusa, ahubwo namwe mufitemo uruhare rukomeye mwirinda amakosa ateza impanuka nko kugendera ku muvuduko ukabije, gutwara moto wanyoye inzoga n’ibiyobyabwenge, gutwara uvugira kuri telephone, kwirinda gutwara umubare urenze uwagenewe kugenda kuri Moto n’ibindi”.

CIP Kayigi yibukije abagize Koperative COOTRAMONYA ko badakwiye gutwara moto mu gihe nta bwishingizi bw’ikinyabiziga bafite kuko iyo habaye impanuka badashobora kubona ikigo cy’ubwishingizi cyabishyura. Yongeyeho ko mu gihe batwaye moto bakwiye kujya Bambara ingofero zabugenewe(Casque) ndetse bakaziha nabo batwaye.

Umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara yibukije abamotari uruhare bafite mu gucunga umutekano haba aho batuye ndetse n’aho bakorera.

Yagize ati:”Abamotari muhura n’abantu b’ingeri zitandukanye bamwe bakanabifashisha mu gukora ibyaha, mukwiye kumenyesha inzego z’umutekano mu gihe mugize amakenga y’umuntu mutwaye mubona ashobora guhunganya umutekano”.

Yakomeje abasaba kwirinda kwishora mu bikorwa bibi byo gutwara magendu  n’ibiyobyabwenge kuko akenshi batwara ibintu batazi kandi bamwe batwaye ibintu  byahungabanya umutekano.

CIP Kayigi yasoje abasaba gukomeza gufatanya na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano batangira amakuru ku gihe iyo babonye igishobora guhungabanya umutekano w’igihugu.

Umuyobozi ushinzwe amakoperative mu murenge wa Kanjongo, Nzayisenga Delphine yashimiye Polisi y’u Rwanda ikiganiro yatanze ndetse ashima imikoranire myiza irangwa hagati ya Polisi n’abaturage. Yashimye urwego koperative COOTRAMONYA imaze kugeraho yiteza imbere inateza imbere abanyamuryango bayo, asaba andi makoperative kuyireberaho.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga