• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Itorero rya ESB Kamonyi ribyina imbyino gakondo ryegukanye igikombe ku rwego rw’Igihugu

Umwanditsi
October 30, 2019

Amarushanwa ku muco yaberaga mu Karere ka huye, Intara y’Amajyepfo kuri uyu wa 28-29 Ukwakira 2019, mu matorero abyina imbyino Gakondo igikombe ku rwego rw’Igihugu cyehukanywe n’abanyeshuri bo mu kigo cy’ishuri cyitiriwe Mutagatifu Bernadette-ESB Kamonyi.

Itorero ribyina imbyino Gakondo rya ESB-Kamonyi ryatwaye umwanya wa mbere ku rwego rw’Igihugu mu marushanwa ku muco, rihabwa Igikombe n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu mirongo itanu (350,000Frws).

Ni amarushanwa yitabiriwe n’amatorero 13 yose aturutse mu bigo by’amashuri bitandukanye mu gihugu, aho buri torero ryiyerekanaga mu ndirimbo n’imbyino bigaragaza umuco Gakondo, ariko kandi bakanifashisha ibikoresho bitandukanye by’umuco banabisanisha n’iterambere Igihugu kimaze kugeraho.

I Huye nyuma y’intsinzi byari ibyishimo gusa.

Nyuma yo kwegukana intsinze ku rwego rw’Igihugu, abanyeshuri n’ubuyobozi bwa ESB-Kamonyi bavuga ko byose babikesha imyiteguro bakoze, umutoza w’umuhanga ubana n’abanyeshuri umunsi ku munsi mu gihe cy’imyitozo, ubwitange bw’abanyeshuri bumvaga banyotewe no kwegukana intsinzi nyuma y’igihe bitoza bategura irushanwa.

Padiri Majyambere Jean d’Amour, umuyobozi wa ESB-Kamonyi yabwiye intyoza.com ko bitari byoroshye kwegukana uyu mwanya ariko kandi ko bawutwaye mu gihe gikwiye kuko nubwo bamaze igihe mu bizamini biteguye bashaka intsinzi.

Ati“ Itorero ryacu twariteguye cyane nubwo tumaze igihe mubizamini. Dufashijwe n’umutoza twarakoze cyane, twitegura dushaka kuzatwara kino gikombe kandi koko turabishimira Imana ko tugitwaye n’amanota 92,6”.

Padiri Majyambere yakiranye ibyishimo intsinzi.

 

Padiri Majyambere, avuga ko iyi Ntsinzi bayikesha gukundisha abanyeshuri ibijyanye n’umuco, kugira umutoza ushoboye, guha abana umwanya wo gukina no kwidagadura buri wese akajya mubyo akunze cyangwa yibonamo abijyanishije no gukunda ishuri no kurangwa n’ikinyabupfura. Avuga kandi ko intego bafite ari ukugumana uyu mwanya.Akomeza ashishikariza abayobozi b’ibigo, ubuyobozi butandukanye n’izindi nzego zigira aho zihurira n’uburezi gukundisha abana imikino n’imyidagaduro, kubashyiriraho ibibuga n’ibikoresho bituma bifashisha kuko ngo umwana aba aho yishimiye kandi muri aho harimo ahatuma akina akanidagadurana na bagenzi be ari nabyo kenshi bimurinda kudata ishuri kuko aba ari kumwe n’urungano.

Umutoza Abdul w’ikipe ya ESB-Kamonyi yishimira igikombe cyatwawe n’ikipe atoza.

Itorero ribyina imbyino Gakondo rya ESB-Kamonyi, ryegukanye uyu mwanya nyuma y’uko umunsi wa Mwarimu uheruka ryari ryasusurukije abitabiriye kwizihiza uyu munsi ku rwego rw’Igihugu rigashimwa kugera ubwo Minisitiri w’uburezi Mutimura Eugene yasize aryemereye inkunga y’amafaranga ibihumbi magana atanu y’u Rwanda (500,000Frws) yo kubabafasha mubyo bakeneye. Aya marushawa ku uco yabereye I Huye, yanitabiriwe n’andi matsinda y’abanyeshuri boherejwe n’ibigo aho yiyerekanye mu Ndirimbo, imivugo n’ibindi byose bigaragaza umuco Nyarwanda.

Soma inkuru bijyanye hano: Kamonyi: Amashuri abanza muri Kagame Cup yahembwe bidasanzwe nyuma y’irushanwa

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga