• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Nyamagabe: Umugore yafashwe na polisi atwaye ibiro 10 by’urumogi

Umwanditsi
October 30, 2019

Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Ukwakira 2019, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe umurenge wa Kitabi yafatanye ibiro icumi by’urumogi umugore witwa Akimpaye Delphine ufite imyaka 39 y’amavuko, uyu mugore avuga ko urumogi yari arukuye mu karere ka Rusizi arujyanye mu mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko uyu mugore yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Abaturage bahaye amakuru Polisi ko hari imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange iturutse mu karere ka Rusizi yerekeza i Kigali itwawemo urumogi niko guhita Polisi ishyira bariyeri mu muhanda kugirango urwo rumogi rufatwe”.

Yakomeje avuga ko iyo modoka imaze guhagarikwa yasatswe igasangwamo umufuka urimo urumogi rugera kubiro icumi habajijwe abari muri iyo modoka nyiri urwo rumogi bose bavuga ko babonye Akimpaye yinjirana uwo mufuka mu modoka niko guhita afatwa.

CIP Twajamahoro avuga ko Akimpaye usanzwe utuye mu karere ka Nyamagabe yemera ko urwo rumogi rwari urwe aho yari arukuye mu karere ka Rusizi agiye kurugurisha i Kigali ndetse akaba ari inshuro ya kabiri afatwa acuruza urumogi kuko yari amaze imyaka ibiri muri Gereza azira icyaha cyo gucuruza urumogi.

CIP Twajamahoro yasabye abaturage kwitandukanya n’ikoreshwa ndetse n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka k’ubicuruza, ubinywa ndetse izo ngaruka zikagera no kumuryango nyarwanda.

Yagize ati: “Nta gihugu gishobora gutera imbere mu gihe gifite abaturage babaswe n’ibiyobyabwenge niyo mpamvu abaturage bakwiye gutanga amakuru y’abagira uruhare mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge”.

Yasoje abibutsa ko urumogi n’ibindi biyobyabwenge ari byo ntandaro y’ibindi byaha bihungabanya umudendezo w’abaturage ndetse bikadindiza n’iterambere ry’igihugu.

Akimpaye akimara gufatwa, Polisi yahise imushyikiriza urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) sitasiyo ya Kitabi kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  ingingo ya 263 ivuga ko muntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga