• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

URUHARE RW’ABATURAGE MU MUTEKANO WO MU MUHANDA

Umwanditsi
November 1, 2019

Kubumbatira umutekano wo mu muhanda bijyana no kugira ingamba ndetse n’uburyo bwo kurinda abawukoresha kugira ngo batawugiriramo impanuka, zaba izoroheje cyangwa izikomeye zishobora kubatwara ubuzima. Ibi kandi bireba buri muntu wese, yaba umunyamaguru, utwara igare, moto, imodoka ndetse n’abagenzi bifashisha ibyo binyabiziga bashaka kugera iyo bajya.

Imihanda twayigereranya n’imiyoboro y’amaraso mu mubiri w’umuntu. Imihanda niyo miyoboro ituma ubuzima bw’igihugu bukomeza kumera neza. Iyo imiyoboro y’amaraso idakora neza bigira ingaruka ku mutima bigateza ibibazo, umuntu akaba yakwitaba Imana. Ni kimwe rero no ku gihugu, imihanda itarimo umutekano bigira ingaruka zikomeye ku gihugu muri rusange. Umutekano wo mu muhanda ni ingenzi cyane ku buzima bw’igihugu nk’uko imiyoboro y’amaraso ari ingenzi mu buzima bwa muntu.

Imihanda ni igikoresho cy’ibanze gihuza abantu, niyo mpamvu Leta ihora iyubaka kandi umutekano muri iyo mihanda ni inshingano z’igihugu, ibyo byose igihugu kikabikora ku  neza y’abaturage bacyo. Igihugu gishobora kuzuza izo nshingano kifashishije bamwe mu bafatanyabikorwa bacyo nk’amasosiyete y’ubwubatsi, ibigo by’ubwikorezi ndetse n’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Ariko n’ubwo bimeze bityo, ntibikuraho ko n’umuturage afite inshingano ku mutekano wo mu muhanda, muri macye uruhare rw’umuturage ku mutekano wo mu muhanda ni ingenzi . Abaturage nibo ahazaza ku gihugu icyo aricyo cyose, umutekano wo mu muhanda nawo uri mu nshingano zabo. Abaturage nibo shingiro ry’ahazaza ku gihugu cyabo, ibitekerezo byabo bigatanga icyerekezo cy’igihugu.

Nk’abaturage kandi bakaba icyizere cy’ejo hazaza bafite inshingano zo gufasha igihugu guharanira ko bazagira ahazaza heza kandi biba biri mu nyungu zabo, umutekano wo  mu muhanda rero ni imwe muri izo nshingano zitandukanye abaturage bafite ziganisha ku kubaka igihugu cyabo cy’ejo hazaza.

Abakoresha umuhanda bagomba kumenya akamaro k’amategeko n’amabwiriza  bigenga imikoreshereze y’umuhanda kandi bakabyubahiriza, mu gihe barimo gukoresha umuhanda bakubahana, buri muntu akamenya uburenganzira bwa mugenzi we. Abashoferi b’imodoka na za Moto bakunze kugira uguteshukwa ku mategeko  n’amabwiriza bigenga imikoreshereze y’umuhanda, aho usanga bamwe batubahiriza amwe mu matara yo ku mihanda agenga ibinyabiziga (traffic lights), kunyura ku kindi kinyabiziga kikuri imbere n’ahatemewe, kutubaha abanyamaguru, umuvuduko ukabije, gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha bikabije ndetse bamwe bakagenda  barangariye kuri telefoni n’andi makosa menshi atandukanye.

Ingaruka z’iyo myitwarire itaboneye ni ugukora impanuka zigahitana ubuzima bw’abantu cyangwa bamwe bakahakura ubumuga bukabije. Nyamara uburyo bw’ingendo zo k’ubutaka ni kimwe mu biranga iterambere ry’igihugu. Hatari uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu ntabwo igihugu cyashobora kugera ku iterambere. Ibihugu byinshi ku isi byagiye bitera imbere biturutse ku kugira uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu kandi bigakorwa mu buryo bugezweho by’umwihariko hakoreshejwe amamodoka.

Hagiye hashyirwaho amategeko ndetse hashyirwaho n’abagomba gukurikirana ko yubahirizwa, gusa ariko usanga bidahagije. Abagenerwabikorwa aribo abaturage, nibo bagomba kubahiriza ayo mategeko yashyizweho mu rwego rwo kwirinda impanuka akenshi usanga zituruka ku burangare cyangwa se hakaba n’abayica ku bushake.

Uruhare rw’abaturage rero ni ugusoma ayo mategeko hanyuma bakayubahiriza, bakamenya ko imodoka batwara, za moto ndetse n’amagare bishobora kubica igihe icyo aricyo cyose. Bagasabwa kumenya ko umutekano ariwo uza mbere, bakazirikana ko bagomba kujya babitwara mu rugero.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga