• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

College Sainte Marie Reine batangije igikorwa cyo gufasha abanyeshuri batishoboye

Umwanditsi
November 4, 2019

Abanyeshuri n’ubuyobozi bwa College Sainte Marie Reine I Kabgayi kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2019 bakoreye igitaramo mu mujyi wa Kigari ahazwi nko kuri Maison de Jeunnes Kimisagara(inzu cg ikigo cy’urubyiruko). Ni muri gahunda batangije yo kwishakamo ibisubizo mu gufasha bagenzi babo hirya no hino batagira amikoro yo kurya ku bigo bigaho.

Padiri MUVUNYI Innocent, umuyobozi wa College Sainte Marie Reine y’I Kabgayi avuga ko iki ari igikorwa cyatekerejwe n’abanyeshuri b’iri shuri abereye umuyobozi. Ko ari igikorwa gitsitse mu bintu byinshi, kikaba igitaramo gikubiyemo impano zinyuranye ziherekeza ubuzima bwabo bwo kwiga ku ishuri, aho basohoka bakereka ababyeyi babo, abavandimwe n’inshuti impano zabo nyuma y’amasomo biga. Bakabikora bagambiriye gusaba ko abitabiriye bagira icyo bigomwa kigafasha abana b’abanyeshuri batishoboye biga bataha ariko bagaburirwa ku ishuri hirya no hino.

Padiri Muvunyi.

Padiri MUVUNYI, akomeza avuga ko iki gikorwa kibaye ku nshuro ya mbere bifuza ko kizakomeza cyane ko abanyeshuri bifuje ko no mu ntangiriro z’umwaka bazajya buri wese agira icyo azana ku ishuri bagashaka kimwe mu bigo by’I Muhanga kirimo abanyeshuri bakeneye gufashwa.

Kuri iyi nshuro, ubufasha bwakusanijwe buzatangwa ku kigo batoranije bafatanije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga. Ni ishuri rya GS Horezo ribarizwamo abana b’abakene bo mucyiciro cya mbere cy’ubudehe bagorwa no gufungura ku ishuri.

Uwiringiyimana Yohani Claude, umwe mubabyeyi witabiriye iki gitaramo yabwiye intyoza.com ko iki ari igikorwa cyiza kandi cy’urukundo cyateguwe n’abana babo bafatanije n’ubuyobozi bw’Ikigo. Kukitabira ngo biri mu rwego rwo kubatera ingabo mu bitugu ku bibazo bakeneye gukemura by’abandi bana batagira amikoro, ko kandi bakoze ikintu cyiza cyo gukoresha ubuhanzi mu gukemura ikibazo ariko kandi n’abantu bakishima. Akomeza anenga ababyeyi badaha agaciro ibikorwa nk’ibi abana babo baba bifuje ko bahuriramo bakabereka impano zabo ariko bakanafatanya mu gukemura ikibazo runaka.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege witabiriye iki gikorwa avuga ko icyo abana bakoze gikubiyemo inyigisho ikomeye yo kuva mu bibazo byawe bwite ukamenya no kwitangira abandi. Ko ibi biri mu ndangagaciro za Kinyarwanda ndetse n’iza Gikirisito.

Smaragde, akomeza kuri iki gikorwa cy’aba banyeshuri ati“ Kuba abana baragize iki gitekerezo kandi bakaba bakifitemo, tubifata nk’irembo ry’icyizere rifunguye kuburere abana bahabwa muri College Marie Reine”. Akomeza avuga ko nyuma y’uburezi gatolika, banigisha abana kumenya kwitanga, Kwitangira abandi, kwitangira Igihugu, kwitangira abavandimwe bawe n’urugo rwawe aho kwireba ngo ugwe mu kwikunda.

Abanyeshuri biyerekanye mu mbyino gakondo n’ibindi bigaragaza umuco w’abanyarwanda bo hambere.

 

Muri iki gikorwa cya College Sainte Marie Reine y’I Kabgayi kigamije gufasha abanyeshuri b’abakene badafite uko barya ku ishuri nk’abandi, abanyeshuri biyerekanye mu mpano zitandukanye bataramira ababyeyi babo, inshuti n’abavandimwe mu mbyino Gakondo, imivugo, indirimo zinyuranye, imyiyerekano itandukanye n’ibindi byafashije abitabiriye gususuruka banabona ko uretse amasomo asanzwe yajyanye abana babo hari n’ibindi bungukiye ku ishuri kandi bifite akamaro.

 

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga