• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
04/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
04/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga
04/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

RUBAVU: Haburijwemo umugambi w’abashakaga kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihigu

Umwanditsi
November 5, 2019

Ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano zari mu kazi  batesheje abantu bataramenyekana ibiro 75 by’urumogi bari barimo kugerageza kubyinjiza mu gihugu. Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Bugeshi mu kagari ka Hehu mu mudugudu wa Humure.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi avuga ko hari mu ijoro ryo kuri  iki cyumweru tariki ya 03 Ugushyingo 2019 rishyira tariki ya 04 ubwo Polisi n’izindi nzego z’umutekano bari mu kazi, abaturage babaha amakuru ko hari abantu bari bwinjize mu gihugu ibiyobyabwenge. Ntibyatinze koko muri iryo joro baza kubona abantu bikoreye imipfuka ku mitwe bikanze abashinzwe umutekano ibyo bari bikoreye babikubita hasi bariruka.

Yagize ati: ”Bamaze kwikanga inzego z’umutekano zari mu kazi ibyo bari bikoreye babikubita hasi bariruka, Abapolisi n’izindi nzego z’umutekano bari kumwe bahise bajya kureba basanga n’imifuka yuzuyemo ibipfunyika binini by’urumogi”.

CIP Kayigi akomeza avuga ko nubwo abo bantu bahise biruka bakaba bakirimo gushakishwa, aho babikura harazwi kuko bari babikuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerezazuba yaboneyeho kwibutsa abantu bagifite ingeso yo kwinjiza mu gihugu no gukoresha ibiyobyabwenge mu buryo ubwo aribwo  bowse ko bitazabahira kubera imikoranire myiza y’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage.

Yagize ati: ”Binyuze mu biganiro tugirana n’abaturage icyo dukora ni ugukomeza kubakangurira kureka ingeso mbi yo gukoresha ibiyobyabwenge cyane cyane kujya kubitunda babizana hano mu gihugu. Bagomba kumenya ko ibihano ku byaha by’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge byiyongereye harimo n’igihano cyo gufungwa burundu”.

Yakomeje yibutsa abaturage ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka zikomeye ku mutekano w’igihugu aho ababikoresha usanga akenshi ari nabo bakora ibindi byaha bihungabanya umutekano w’igihugu bikabaviramo gufungwa.

Imiryango myinshi ihora mu makimbirane ntitere imbere kubera umwe mu bagize umuryango ukoresha ibiyobyabwenge, hari abafata kungufu abana b’abakobwa, urugomo  n’ibindi byaha bitandukanye.

Ibiyobyabwenge byafashwe byahise bishyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu gihe hagishakishwa abari barimo kubyinjiza mu gihugu.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5827 Posts

Politiki

4078 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga