• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
03/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga
03/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
03/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
03/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%

RUBAVU: Yatawe muri yombi akekwaho kwiyita umukozi wa RIB akambura abaturage utwabo

Umwanditsi
November 6, 2019

Ku bufatanye bwa Polisi n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) ndetse n’abaturage bafashe umugabo wiyitiriraga urwego rw’ubugenzacyaha akaka amafaranga abacuruzi bo mu gasanteri ka Byahi gaherereye mu murenge wa Rubavu, akarere ka Rubavu. 

Uwafashwe yitwa Hakizimana Emmanuel afite imyaka 30, yafashwe kuri uyu wa Mbere tariki 04 Ugushingo 2019 biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage nyuma y’igikorwa kizwi nka “Usalama” cyo kurwanya no gukumira abacuruza ibicuruzwa bya magendu ndetse n’ ibitujuje ubuziranenge. Hakizimana akaba yarasabaga abacuruzi amafaranga ababwira ko akorera RIB kandi ko nibatayamuha ahamagara RIB na Polisi baze gufata ibicuruzwa byabo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police Emmanuel Kayigi avuga ko Hakizimana yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage nyuma yo kubona ko uyu mugabo ashobora kuba ari umunyacyaha wiyitirira urwego adakorera. Yagendaga abwira abaturage ko akorera urwego rw’ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Gisenyi kandi ko azi neza ko bacuruza ibicuruzwa bya magendu ngo buri mucuruzi  amuhe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 ( 10,000Rwf)  kugira ngo adahamagara bagenzi be cyangwa abapolisi.

Yagize ati: “Hakizimana yaragendaga akiyitirira umwe mu bakozi ba RIB bakorera kuri sitasiyo ya Gisenyi yereka abo bacuruzi ikarita y’impimbano. Abaturage kubera ko bari banasobanukiwe iki gikorwa cya USALAMA abagikora n’uko bagikora, niko guhita bihutira kubimenyesha Polisi.”

Yakomeje avuga ko Hakizimana yafashwe amaze kwaka umucuruzi ibihumbi icumi(10,000Rwf) hari n’abandi bagiye kuyamuzanira, abaturage bakibibona bamugizeho amakenga baramufata bamujyana ku kagari ka Byahi bahita batabaza arafatwa.”

CIP Kayigi yashimiye aba baturage amakenga bagize kuko yatumye Hakizimana afatwa, aboneraho gusaba abaturage muri rusange kutemerera buri wese uza abizeza ubufasha cyangwa kubavuganira kuko abenshi ari abiyitirira inzego badakorera.

Yongeye kwibutsa abagifite ingeso mbi  yo kwambura  abaturage ibyo batavunikiye kubireka kuko imikoranire myiza ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego bitazigera bibaha amahwemo. Abasaba guhaguruka   bagakura amaboko mu mifuka bagakora.

Hakizimana Emmanuel yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Gisenyi ngo akurikiranwe ku cyaha akekwaho.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  ingingo ya 279 ivuga ko  umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5825 Posts

Politiki

4076 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga