• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
11/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
11/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
11/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

NYANZA: Abantu bane barimo n’abarimu bakurikiranyweho gukoresha abana bataruzuza imyaka y’ubukure

Umwanditsi
November 7, 2019

Ni kenshi Polisi y’u Rwanda ikangurira abaturarwanda kwirinda guha abana akazi bataruzuza imyaka y’ubukure, ni ukuvuga imyaka 18 kuko binyuranyije n’amategeko. Akenshi usanga abo bana bakoreshwa imirimo ivunanye cyangwa bakoreshwa imirimo ishobora kubagiraho ingaruka mu mikurire yabo haba ku mubiri cyangwa mu mitekerereze. Nyamara bamwe babirengaho bakabikora, bakiyibagiza ko bihanwa n’amategeko.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 Ugushyingo 2019, ku bufatanye bwa Polisi ikorera mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Muyira n’inzego z’ibanze bakoze igikorwa cyo kureba abakoresha abana bataruzuza imyaka y’ubukure, igikorwa cyafatiwemo abaturage bane (4) bakoreshaga abana bari munsi y’imyaka 18, umuhungu umwe n’abakobwa batatu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko iki gikorwa kiri muri gahunda isanzwe yo kugenzura abakoresha abana imirimo ivunanye, ababakoresha mu ngo zabo, ndetse n’abakuye abana mu ishuri.

Yagize ati: “Ubwo Polisi n’inzego z’ibanze bakoraga iryo genzura basanze abana bagera kuri bane mu kagari ka Nyundo bakoreshwaga mu ngo bataruzuza imyaka y’ubukure kuko umukuru muri bo yari afite imyaka 17, umuto afite 12 abandi umwe afite 15 undi 16”.

CIP Twajamahoro akomeza avuga ko umwana umwe yakoreraga abarimu babiri bigisha mu ishuri ry’isumbuye, babiri bakoreraga muri resitora n’aho undi akaba yakoreraga umucuruzi mu gasanteri ka Nyamiyaga. Aba bana bose bakaba baravuye mu ishuri.

Aha niho umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yahereye agaya ababyeyi bakoreshaga abo bana mu gihe nyamara ababo bari mu mashuri biga.

Yagize ati: ”Aba bose twasanganye aba bana ni ababyeyi banafite abana bakuru, birababaje kubona umuntu w’umubyeyi akoresha umwana abizi neza ko atujuje imyaka y’ubukure ikindi abizi neza ko yamutesheje ishuri mu gihe nyamara abe bagiye kwiga. Byongeye bamwe mu bakoreshaga aba bana ni abarezi ku mashuri”.

CIP Twajamahoro yongeye kwibutsa buri muturarwanda ko bitemewe guha akazi umwana uri munsi y’imyaka 18. Yasabye buri munyarwanda kumva ko icyo utifuza ko umwana wawe cyamubaho utakifuriza n’undi kuko bose ari u Rwanda rw’ejo.

Yanasabye kandi ababyeyi kuzirikana inshingano zabo zo kwita ku burere bw’abana babo kuko umubyeyi wese asabwa kwita no kubahiriza uburenganzira bw’umwana, burimo kumugaburira, kumwambika, kumuvuza, kumushyira mu ishuri n’ibindi nk’uko biteganywa n’amategeko.

CIP Twajamahoro yaburiye n’abandi bazi ko bakoresha abana imirimo ivunanye baba ababo cyangwa ab’abandi n’ababakoresha bataruzuza imyaka y’ubukure, kimwe n’abaha abana inzoga ko nta narimwe Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage ndetse n’izindi nzego bazigera bahwema kubashyikiriza ubutabera.

Twabibutsa ko aba bafashwe bakoresha aba bana bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Muyira ngo bakurikiranwe ku byaha bacyekwaho.

Itegeko N° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 6 n’iya 117 ivuga ko umukoresha ku giti cye, ukoresheje umwana umwe mu mirimo ibujijwe ku mwana ivugwa mu ngingo ya gatandatu (6) y’iri tegeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Iyo uwakoze icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ari isosiyete, ikigo, imiryango n’amashyirahamwe bya Leta cyangwa byigenga, ahanishwa gusa ihazabu ivugwa mu gika cya mbere cy’ iyi ngingo yikuba inshuro ebyiri (2).

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga