• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Umwe mu bayobozi ba Loni yasuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Central Africa

Umwanditsi
November 12, 2019

Komeseri uyobora ishami rishinzwe gutoranya no kwinjiza abapolisi mu kazi ku cyicaro gikuru cy’umuryango w’abibumbye i New York,  ariko, Ata Yenigun, kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2019, yasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye (LONI) bwo kubungabunga amahoro  mu mujyi wa Bangui mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa (MINUSCA).      

Uru ruzinduko rwari mu rwego rwo kureba ko aba bapolisi bakora akazi kabo neza nk’uko bagatumwe. Komiseri Yenigun yari aherekejwe n’umuyobozi wungirije ushinzwe abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro(MINUSCA) muri iki gihugu, Brig. Gen. Ossama el Moghazy ndetse n’umuyobozi ushinzwe agashami k’imicungire ya Polisi muri LONI, Senior Superintendent of Police (SSP) Jessica Van Der Werf.

Aba bayobozi bakaba bakiriwe n’uhagarariye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda muri Central Africa,  Senior Superintendent of Police (SSP) Alex Fata, wabanje kubatembereza inkambi y’aho abapolisi baba, ibikorwa remezo bihari n’ibikoresho bafite ndetse n’uburyo babicunga.

Yanababwiye kandi kubyerekeranye n’akazi k’abapolisi, uburyo bitabira akazi, imibereho myiza n’ibikorwa bitandukanye bakora kuva bahagera.

SSP Alex Fata yashimiye ubuyobozi bwa MINUSCA n’abaturage ba Central Africa uburyo batahwemye kubafasha no kubaba hafi ndetse n’imikoranire myiza babagaragarije bakorohereza itsinda ry’abapolisi ayoboye gutuma bagera ku nshingano zabo.

SSP Fata yagize ati: “Turizera ko tuzakomeza gufatanyiriza hamwe n’ubwitange tukagira umutekano n’amahoro birambye mu baturage ba Central Africa. Kandi turabasezeranya ko tuzakomeza imbaraga n’umurava byose tukabikora ku neza y’abaturage b’iki gihugu cya Repubulika ya Central Africa”.

Iri tsinda rya kane(4) ry’abapolisi b’u Rwanda ryagiye mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa mu kwezi kwa mbere uyu mwaka,  rikaba riba mu mujyi mukuru w’iki gihugu Bangui, rifite inshingano zo kurinda abayobozi b’iki gihugu ndetse n’abandi bakozi b’umuryango w’abibumbye.

Muri aba bapolisi kandi harimo umutwe wihariye ushinzwe kurinda Minisitiri w’intebe wa Centre Africa, Minisitiri w’ubutabera, Perezida w’inteko ishinga amategeko, intumwa zihariye z’umuryango w’abibumbye, guherekeza abanyamahanga b’abanyacyubahiro basura iki gihugu, kurinda abasivili ndetse bagakora n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Komiseri (Rtd) Yenigun yashimiye u Rwanda uburyo rwuzuza rukanubahiriza inshingano z’umuryango w’abibumbye aho babungabunga amahoro hirya no hino ku isi, anashimira by’umwihariko iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda abifuriza gukomeza kugira imbaraga.

Yagize ati: “Uyu munsi w’uru ruzinduko uranejeje mu buryo budasanzwe, Polisi y’u Rwanda imaze kugera ku rwego rushimishije mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye nk’uko bigaragara. Turashimira Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yo idahwema kohereza abapolisi bayo mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye”.

Yongeyeho ati: “Ibyiza mukora ni ntagereranwa, umuhate n’umurava n’uburyo mubitegura turabibona iyo tubasuye nk’uku, nta gushidikanya, ibi biratwereka  ko musohoza ubutumwa bwa Loni uko bikwiye, kandi irabizirikana”.

U Rwanda rufite amatsinda atatu mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa, buri tsinda rikaba rigizwe n’abapolisi 140. Amatsinda abiri ashinzwe kurwanya imyigaragambyo, gucungira umutekano abaturage, uburinzi, guherekeza abayobizi ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye. Hakaba n’abapolisi 29 bakora nk’abajyanama ba Loni.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga