• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
02/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
02/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
02/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Gasabo: Abantu babiri batawe muri yombi na Polisi bakekwaho kwiba moto

Umwanditsi
November 14, 2019

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karera ka Gasabo, kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2019 yatahuye moto abantu babiri bikekwa ko bari bibye mu murenge wa Gatsata. Abo ni uwitwa Habaguhirwa Rashid w’imyaka 22 na Kayiranga Olivier w’imyaka 19.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi avuga ko iyi moto ifite icyapa kiyiranga RD734R yafatiwe mu mudugudu wa Karuruma, akagari ka Kabuye mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo ari naho aba basore bafatiwe bayifite.

CIP Umutesi yavuze ko ifatwa ryabo n’iyi moto byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage batuye Karuruma.

Yagize ati: “Ubwo Polisi n’inzego z’ibanze bafataga abantu batwara moto badafite ibyagombwa, abaturage bahaye amakuru Polisi ko hari moto ihishe mu mudugudu wa karuruma. Nibwo abapolisi bahitaga bafata iyo moto ndetse na bariya basore bari bayibye”.

Muri uyu mukawabu kandi hafatiwemo moto zigera kuri 17 zagendaga mu muhanda banyirazo badafite ibyangombwa, birimo uruhushya rwo gutwara, ubwishingizi, ibyangombwa by’ikinyabiziga n’ibindi.

CIP Umutesi yavuze ko izi moto zose zafashwe zajyanwe kuri sitasiyo ya Jabana kugira ngo n’aba bafite izabo zibwe bazaze kuzireba.

Yagize ati: “Muri izi moto zafashwe bikekwako haba harimo n’izindi zibwe, iperereza rirakomeza, ariko umukwabu wo gufata abakora umwuga wo gutwara moto badafite ibyangombwa uzakomeza. Ni nayo mpamvu dusaba uziko atwara adafite ibyangombwa kubicikaho kuko azafatwa agahanwa”.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yavuze ko umumotari wese nk’uko amategeko abiteganya agomba kwandikisha moto ye muri koperative akoreramo ikaba izwi na nyirayo azwi. Ni mu rwego rwo kugira ngo ni naramuka yibwe ibone uko ikurikiranwa n’abayibye bafatwe. Yasabye abaturage kandi kujya bihutira gutanga amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira ibyaha bitaraba.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga