• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Sobanukirwa n’impamvu gahunda Mbonezamikurire-ECD itangira umwana agisamwa

Umwanditsi
November 19, 2019

Nyandwi Jean paul, ukukozi muri Porogaramu y’Igihugu mbonezamikurire y’abana batoya, avuga ko ari gahunda y’urusobe rwa serivise zikomatanije zihabwa umwana kuva akivuka kugeza ku myaka itandatu, hagamijwe kumufasha gukura neza mu gihagararo, mu bwenge, mu mibanire n’abandi no mu mbamutima akazakura yifitiye icyizere, akigirira akamaro, akakagirira umuryango n’Igihugu muri rusange.

Izi serivise z’ibanze zigomba kuba zikomatanije ku mwana nk’uko Nyandwi yabitangarije intyoza.com, ni imirire myiza, Ubuzima, amazi meza isuku n’isukura, uburere buboneye, kurinda umwana ndetse no kumutoza kuzatangira amashuri abanza yiteguye.

Izi serivise ndetse n’izindi nkenerwa muri iyi gahunda, zitangira umwana agisamwa kandi ngo aheza ho gutangirira hakaba mu muryango, aho ababyeyi bombi umugabo n’umugore basabwa kubigiramo uruhare kuko muri gahunda mbonezamikurire mu bana batoya abarezi bambere ari ababyeyi bombi b’umwana.

Agira ati” Umwana ava mu muryango akaba ari naho akurira, ni nayo mpamvu n’ibyiza byose ariho akwiye gutangira kubikorerwa, akabibona abandi bakazaza ari abafasha”.

Hari igihombo ku mwana utarabonye cyangwa ngo yitabweho neza muri gahunda mbonezamikurire:

Aha agira ati “ Umwana ufite imbonezamikurire y’abana batoya itaritaweho neza azagira ikibazo. Icyambere ni ukudindira mu mikurire, ikindi buriya iyo wadindiye mu mikurire n’ubwonko buradindira. Azagerwaho n’ingaruka zikomeye, aho azagera mu ishuri bamwigisha ibintu ntabifate neza. Natiga ngo agire ubumenyi n’ubushobozi n’ubukesha azaba umuntu mukuru udafite ubushobozi buhagije bwo kwirwanaho, bwo kuba yatanga umusaruro bityo azahahombere, umuryango we uhombe, Igihugu gihombe kuko azaba ari umuntu winjiza ibyo atakabaye yinjiza”.

Nyandwi, asaba by’umwihariko ababyeyi kwita ku buzima bw’umubyeyi mu minsi ya mbere 1000, kuko ariho habonwa nk’idirishya ry’amahirwe aho umwana aba akura cyane, ubwonko bwe bukora kandi bukura cyane. Akomeza avuga ko izi serivise zikomatanije umwana akomeza kuzihererwa mu muryango kugera ku myaka itatu.

Ku myaka itatu, ngo umwana ajyanwa mu rugo mbonezamikurire( ECD center), aho afashwa gukomeza guhabwa za serivise ari kumwe n’abandi, atozwa gukuza za ngeri. Yaba Ingeri y’ururimi, ingeri y’imikurire mu gihagararo no mubwenge, gusabana n’abandi, agatozwa kwitegura gutangira amashuri abanza, bityo agahabwa umusingi ukomeye uzamuherekeza ubuzima bwe bwose.

N’iyo umubyeyi w’umugore yakwita kuri uyu mwana aka jana nk’uko Nyandwi abivuga ngo n’indangagaciro z’umugabo no kwita kuri uwo mwana kuva agisamwa ntabwo zikwiye kubura. Kutabona uru ruhare rw’umugabo muri iyi gahunda mbonezamikurire ngo bituma umwana akurana icyuho (hari icyo aba abuze).

Jean Paul Nyandwi atanga ikiganiro mu mahugurwa y’abanyamakuru kuri gahunda ya ECD.

Ubushakashatsi bwa Banki y’Isi buheruka, bwagaragaje ko abana 50% batitaweho muri gahunda mbonezamikurire batarangiza amashuri abanza, mu gihe 25% basibira. Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko 80% by’abana bagezweho n’iyi gahunda barangiza aya mashuri naho 12% bakaba aribo basibira. Kwita ku mwana ni ugutangirana nawe agisamwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga