• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Buruseli: Mu rubanza rwa Neretse icyifuzo cy’uwashakaga ko itangazamakuru risohorwa cyanzwe

Umwanditsi
November 26, 2019

Nyuma y’uko urukiko rwiherereye ubugira gatatu, uyu munsi wa 13 warwo rwamaze isaha yose mu mwiherero, hasuzumwa niba rwaha agaciro icyifuzo cy’umutangabuhamya wasabaga ko yavuga nta tangazamakuru rihari.  Rwanzuye ko urubanza rukomeza mu ruhame, itangazamaku ridahejwe.

Uyu mutangabuhamya wakatiwe burundu akaba afungiye mu Rwanda, yasabye ko itangazamakuru ryahezwa mu gihe yatangaga ubuhamya bwe kuri Video conference (yatangaga ubuhamya hifashishijwe ikoranabuhanga) ari mu Rwanda. Urukiko rwamaze kwiherera rutangaza ko icyifuzo cye nta shingiro gifite, maze urubanza rukomeza mu ruhame rwa bose hagendewe ku itegeko 6.1 rirebana n’ibyo kumvwa mu ruhame.

Umunyamategeko Kanyarushoke Juvens, yabwiye intyoza.com ko kuba umutangabuhamya yasaba urukiko ko itangazamakuru rihezwa igihe arimo kuvuga, ngo ari icyifuzo gisuzumwa n’urukiko rwabona gifite ishingiro kikemerwa. Ibi ngo akenshi bijyana n’ubusesenguzi bw’umucamanza ku kibazo cyangwa impungenge zagaragajwe.

Nyuma y’izi mpaka ndende, harebwa niba itangazamakuru ryahezwa mu rukiko, nyuma kandi y’aho rwemereje ko urubanza rubera mu ruhame itangazamakuru ridahejwe, uyu mutangabuhamya ntabwo yabashije gukomeza ubuhamya bwe kuko ikoranabuhanga ryabaye imbogamizi hagafatwa icyemezo cy’uko hakomeza undi.

Soma inkuru bijyanye hano: Buruseli: Umutangabuhamya mu rubanza rwa Neretse yikomye itangazamakuru asaba ko risohorwa

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga