• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Burera: Abagore bafatanwe amasashi arenga ibihumbi 31 bayambariyeho imyenda

Umwanditsi
November 29, 2019

Kuwa mbere w’iki cyumweru dusoza tariki ya 25 Ugushyingo 2019 nibwo twababwiye inkuru y’amasashi amapaki 198 yafatiwe mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro, kandi si aho honyine kuko nta gihe Polisi y’u Rwanda idafata abantu bayakoresha cyangwa bayacuruza ndetse ikabibutsa ko ari icyaha gihanwa n’amategeko. Polisi ibagira  inama yo kudakoresha amasashi kuko agira uruhare runini mu kwangiza ibidukikije; ariko hari abakomeza kubirengaho.

Kuri uri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2019, mu karere ka Burera mu murenge wa Cyanika, Polisi ihakorera yahafatiye abagore batanu aribo; Mukabacondo Theodette w’imyaka 30, Ingabire Alphonsine w’imyaka 45, Dusingizimana Collette w’imyaka 27, Dukuzimana Angelique w’imyaka 27 na Uwambajimana Consolee w’imyaka 21bafite amapaki y’amasashi 156 bakuye mu gihugu cy’abaturanyi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana avuga ko aba bagore bafashwe na Polisi ikorera mu murenge wa Cyanika kuko yari ifite amakuru ko abo bagore bagiye kurangura amasashi muri iki gihugu cy’abaturanyi.

Yagize ati: “Abapolisi bakorera muri uyu murenge bari bafite amakuru ko abo bagore bagiye mu gihugu cy’abaturanyi bazi n’isaha bagendeye ndetse n’iyo bagarukira niko kubatangira babafatana ayo masashi bayambariyeho imyenda”.

CIP Rugigana yavuze ko buri gihe Polisi ikangurira abaturage muri rusange cyane cyane abaturiye agace k’umupaka kwirinda gupfunyika no gukoresha amasashi kuko yangiza ibidukikije ndetse ikanababuza no kujya mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane ko aka gace bikunze kuhagaragara.

Ati: “Nta munsi Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego batibutsa abaturage ko amasashi atemewe gukoreshwa mu Rwanda, kuko byagaragaye ko atabora bityo akagira uruhare mu kwangiza ibidukikije, ariyo mpamvu kuyarwanya bisaba imbaraga za buri wese”.

Yakomeje agaragariza abantu bafite ingeso yo guta amacupa ya pulasitiki aho babonye hose ko usibye no kuba ari umwanda byangiza ibidukikije, asaba ko abantu bajya bacukura ibinogo bakajya batamo ayo macupa kimwe n’ibindi byose byangiza ibidukikije.

Aba bagore bajyanwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Cyanika n’aho amasashi ajyanwa ku kigo gishinzwe kurengera ibidukikije REMA.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga