• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
11/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
11/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
11/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Muhanga: Abantu babiri bakekwaho gukoresha umwana mu buryo bwo kumucuruza mu kabari bafashwe

Umwanditsi
December 2, 2019

Mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye haravugwa abantu babiri aribo Niyonizeye Amon ufite imyaka 32 y’amavuko na Iyakaremye Magdalaine w’imyaka 30 bafatiwe mu kabari kitwa One Love k’uwitwa Mukeshimana Francoise w’imyaka 43, bakekwaho gukoresha umwana mu kabari mu buryo bwo kumucuruza no kumushora mu bikorwa byo gusabiriza.

Niyonzima na Iyakaremye bafashwe bari mu bikorwa byo gucuruza umwana w’imyaka 12 ndetse no kumushora mu ngeso zo gusabiriza muri kariya kabari twavuze haruguru. Uyu mwana  yacurangiraga abakiriya bakamuha amafaranga, ayo bamuhaye agatwarwa na Niyonzima na Iyakaremye. Uyu Iyakaremye yavugaga ko ariwe ushinzwe uriya mwana mu buhanzi abo bakunze kwita ba (Managers), ni mu gihe Niyonzima we ubusanzwe ari se wabo w’uriya mwana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko ubundi se w’uriya mwana asanzwe ari umuhanzi, yagiye mu kazi  umwana amusiga mu rugo amusigira se wabo Niyonzima Amon nibwo nawe yamufashe amujyana gucuranga mu kabari i Muhanga.

Yagize ati: “Amakuru dufite ni uko uriya mwana asanzwe azwiho kuririmba no gucuranga bisanzwe ariko adakorera amafaranga, ise yamusigiye se wabo Niyonzima nawe aca inyuma  n’uriya mugore Iyakaremye bajya kumukoresha mu kabari, amafaranga abakiriya bamuhaye akabikwa n’uriya mugore”.

CIP Twajamahoro avuga ko abaturage bakimara kubona ibyo bahise babimenyesha Polisi nayo iza kureba isanga koko uwo mwana arimo gukoreshwa mu kabari.

Ati: “Turashimira abaturage bahise baduha amakuru tukabasha gufata bariya bantu, biriya barimo ni ugucuruza umwana bamushakamo indonke ndetse no kumushora mu bikorwa byo gusabiriza kandi binyuranyije n’amategeko. Ibi bintu Polisi ihora ibibuza abantu ibagaragariza ko bitemewe ndetse binyuranyije n’amategeko arengera umwana. Ntabwo byemewe kujyana umwana uri munsi y’imyaka 18 kumukoresha imirimo itandukanye mu tubari ndetse no kumushora mu ngeso zo gusabiriza”.

Niyonzima Amon na Iyakaremye Magdalaine bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Nyamabuye, ni mu gihe umwana we ise yahise amujyana mu rugo aho akomoka mu karere ka Ruhango mu murenge wa kabagari mu kagari ka Bihembe.

Itegeko no 71/2018 ryo ku wa 31 Kanama 2018 ryerekeye kurengera umwana, mu ngingo yaryo ya 27 igika cya gatatu bavuga ko umuntu ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, ubimushoramo cyangwa umushishikariza kubinywa cyangwa kujya mu tubari aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu(6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000).

Ni mu gihe ingingo ya 37 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese ufite ububasha ahabwa n’amategeko ku mwana, ukoresha, woshya, ushora cyangwa ushishikariza umwana gusabiriza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1). Iyo umwana washowe mu gusabiriza afite ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3).

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga