• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
11/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
11/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
11/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kirehe: Hafatiwe abasore bakekwaho kwiba moto ebyiri muri Kigali

Umwanditsi
December 4, 2019

Polisi y’u Rwanda iravuga ko mu ijoro rya tariki 01 Ukuboza 2019 yafashe abasore babiri bari batuye mu mujyi wa Kigali bakahiba moto ebyiri bakajya kuzigurisha mu karere ka Kirehe mu murenge wa Musaza ari naho bafatiwe bafite izo moto.

Abafashwe ni uwitwa Habineza Eric ufite imyaka  25 na Nkurunziza Lambert ufite imyaka 19, aba basore ubusanzwe bavuka mu karere ka Kirehe ariko babaga mu mujyi wa Kigali. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko aba basore moto bazibye ahantu no ku bantu batandukanye, imwe bayibye umumotari wo mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kanombe (Kabeza) indi nayo bayiba umumotari ahitwa kuri 15.

CIP Twizeyimana yagize ati: “Mu mpera z’icyumweru dusoza tariki 30 Ugushyingo 2019 umumotari witwa Habakubana Thomas usanzwe ari umumotari akoresha moto yo mu bwoko bwa TVS RE979D yahamagaye uwitwa Nkurunziza Lambert ngo amutize abe ayikoresha kuko hari abayobozi yari agiye kwitaba. Agezeyo byabaye ngombwa ko atinda kugaruka, Nkurunziza nawe yahise ahamagara mugenzi we Habineza Eric bacura umugambi wo kwiba iyo moto ngo bajye kuyigurisha mu karere ka Kirehe”.

CIP Twizeyimana avuga ko Habakubana avuye mu byo yari yagiyemo uwo munsi yashatse Nkurunziza ngo amusubize moto ye aramubura, nyamara Nkurunziza na Habineza bari bagiye kuyigurisha mu karere ka Kirehe. Mu nzira bagenda bageze ahitwa  kuri 15 naho bahiba indi moto TVS RC890X.

Ati: “Bari mu nzira bagiye kugurisha moto ya mbere bageze kuri sitasiyo ya essence ahitwa kuri 15 bahasanga umumotari wasinziriye arimo kuruhuka baromboka basunika moto ye barayitwara bajya kuyihisha mu karere ka Rwamagana”.

Bamaze kubona ko bamaze kwiba moto ebyiri bahise bajya kuzihisha mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Musha batangira gushaka abakiriya bazigura zombi nibwo Habineza Eric yahamagaye inshuti ye iba mu karere ka Kirehe ngo imushakire umukiriya ugura moto ebyiri ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500. Uyu wagombaga kuba umukiriya niwe watanze amakuru barafatwa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yagize ati:  “Bamaze kubona ko bamaze kwiba moto ebyiri batangiye kuzishakira umukiriya imwe bayishakamo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 250, uwagombaga kuzigura niwe waciye inyuma atanga amakuru kuko imwe muri moto bashakaga kumugurisha yaje gusanga ari iya Habakubana Thomas basanzwe baziranye ukorera mu mujyi wa Kigali”.

CIP Twizeyimana yashimiye uriya muturage watanze amakuru yatumye ziriya moto zibwe mu mujyi wa Kigali zifatirwa mu karere ka Kirehe mu murenge wa Kigarama. Yakomeje akangurira abanyarwanda gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe. Yaboneyeho gukangurira abagifite ingeso mbi yo kwiba no gukora ibindi byaha kubicikaho kuko bitazabahira.

Yagize ati: “Bariya babonye bibye moto i Kigali bagira ngo birarangiye ntabwo bazafatwa, ntibamenye ko kubera imikoranire myiza ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage mu kurwanya ibyaha bazafatwa. Turashimira uriya muturage ku mayeri n’ubunyangamugayo byamuranze mu gutuma dufata bariya bantu”.

Aba basore ndetse na Moto bari bibye byashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB)rukorera kuri sitasiyo ya Gatore mu karere ka Kirehe.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga