• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
14/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
14/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
14/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Rwamagana: Yafashwe akekwaho gutanga ruswa ngo bamufungurire uherutse gufatanwa urumogi

Umwanditsi
December 8, 2019

Mu minsi ishize nibwo twanditse inkuru ivuga abantu babiri aribo Semugaza Jean w’imyaka 29 na Uwimana Assouma w’imayaka 47 bafashwe bacuruza urumogi, icyo gihe bafatanwe udupfunyika 1,850.  Kuri ubu uwitwa Mukandayisenga Saidatte w’imyaka 42 yafashwe na Polisi ifatanyije n’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) aje gutanga amafaranga ya ruswa kugira ngo Semugaza Jean afungurwe idosiye isigare kuri Uwimana Assouma. Mukandayisenga yafashwe kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Ukuboza 2019 azaniye umukozi wa RIB ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 (50,000Frw).

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko Uwimana Assouma ariwe wabanje kwegera umukozi wa RIB akamusaba ko barekura Semugaza bafunganwe kuri dosiye yo gucuruza urumogi, amubwira n’umuntu uzamuzanira ruswa.

Yagize ati:“Uwimana na Semugaza ubundi bari bafungiwe dosiye imwe yo gucuruza ibiyobyabwenge kuko bari bafatiwe hamwe, uyu Uwimana yatangiye gutanga ruswa kugira ngo Semugaza afungurwe abe ariwe usigarana iyo dosiye. Yabwiye umukozi wa RIB ko hari umuntu uzamuzanira amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50”.

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko umukozi wa RIB yemeye ariko agamije gufata uwo muntu wagombaga kuzana iyo ruswa.

Ati:“Umukozi wa RIB yaremeye, bavugana umuntu ugomba kumuzanira iyo ruswa n’aho bazahurira nibwo Mukandayisenga Saidatte yafatwaga azaniye uwo mukozi ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50”.

Mukandayisenga yahise afatwa afungirwa kuri sitasiyo ya RIB aho mu murenge wa Kigabiro, akaba agiye gukorerwa dosiye.

Umuvugizi wa Polisi yaboneyeho kongera gukangurira abantu kwirinda gukora ibyaha nyuma ngo bagerekeho no gushaka gutanga ruswa.

Yagize ati: “Buri gihe dukangurira abantu kwirinda gukora ibyaha, nta gihe tutabuza abantu gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge birimo n’urumogi. None bariya bamaze gufatwa batangira gushaka gutanga ruswa”.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa, ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga