• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/11/25
Kamonyi-Rugalika: Hasojwe icyumweru cy’Umuryango hasezerana abarimo umaze imyaka 50
16/11/25
Ruhango-Kabagali: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho Ubujura bw’Intsinga z’Amashanyarazi yari atwaye
16/11/25
Itangazo ry’Umushinga RW0379 ADEPR Gatenga rihamagarira Gupiganira isoko
16/11/25
Amajyepfo-Turindane: Kamonyi ku isonga mu mpanuka zirimo izihitana ubuzima bw’Abantu

Nyarugenge: Batatu bafatanwe udupfunyika 1000 tw’urumogi

Umwanditsi
December 12, 2019

Polisi y’u Rwanda ikomeje kugira inama abantu banywa, bacuruza n’abandi bose bagira uruhare mu ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge, ibasaba kubicikaho burundu kuko itazigera yihanganira ugaragaye muri ibi byaha.

Ibi Polisi ibivuze nyuma y’aho mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Ukuboza 2019, mu masaha ya saa tatu za mugitondo mu kagari ka Kimisagara, umurenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge, ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge(ANU) ryafashe abantu batatu aribo: Bagiramenshi Jacques w’imyaka 20, Dusabumuremyi Claude na Umuhoza Clarisse w’imyaka 23 bafite udupfunyika 1,000 tw’urumogi bari bagiye gucuruza mu baturage.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi avuga ko iri shami rya Polisi (ANU) ryari rifite amakuru ko mu rugo rwa Bagiramenshi harangurirwa urumogi niko guhita ijya kumufata.

Yagize ati: “Abaturage bahaye amakuru iri shami ko mu rugo rwa Bagiramenshi hacururizwa urumogi, niko guhita bajya iwe bamusangayo ndetse bahasanga na Dusabumuremyi Claude na Umuhoza Clarisse baje kururangura ngo nabo barujyane mu bakiriya babo, babafatana udupfunyika igihumbi”.

CIP Umutesi yakanguriye abagikoresha ibiyobyabwenge kubicikaho burundu kuko Polisi  itazahwema gushyikiriza ubutabera umuntu ukora ibikorwa bihungabanya umudendezo n’umutekano w’abaturage.

Ati: “Usibye Polisi y’igihugu kimwe n’izindi nzego z’umutekano mu kurwanya ibiyobyabwenge, buri muturage wese amaze gusobanukirwa ububi n’ingaruka z’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Nibyo ntandaro yo gukora ibindi byaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu, amakimbirane mu miryango n’ibindi”.

Yashimiye abaturage batanze amakuru, asaba umuntu wese kugira uruhare rwo gutangira amakuru ku gihe kugira ngo umuntu wese ukora ibinyuranyije n’amategeko ashyikirizwe ubutabera.

Aba uko ari batatu bari gukorwaho iperereza n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB ngo hamenyekane n’abandi bagira uruhare mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa  igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5914 Posts

Politiki

4164 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1032 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

154 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga