• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Huye/Rusatira: Gitifu aravugwaho gukubita abaturage abandi akagenda abakurura nk’amatungo

Umwanditsi
December 26, 2019

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mugogwe, kuri uyu wa 25 Ukuboza 2019 yagiye mu rugo rw’umuturage yitwaje ikibando, afata bamwe mu baturage arakubita abandi abatwara akurura nk’utwaye amatungo.

Byose byabereye mu rugo rw’umuturage witwa Mukakimenyi Bernadette, utuye mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Mugogwe, Umurenge wa Rusatira. Ni mu gihe uyu muyobozi yajyanye muri uru rugo n’umwe mu nkeragutabara, bavuga ko bashaka inzoga z’inkorano, bazibuze kubera n’ubusanzwe uyu gitifu no muri uru rugo basanzwe batarebana neza, yadukira abo asanze arakubita, afata uwitwa Claude agenda akurura nk’itungo.

Mu busanzwe, uyu Mukakimenyi afite ubumuga budatuma ava aho ari (Yamugaye amaguru yombi). Mubyo akora bituma abaho ni ugucuruza inzoga n’inyama ariko byose akagira abamufasha kuko we yibera mugitanda. Ibi yaje kubigiriramo amakimbirane na bamwe mu bayobozi ashinja kuba baramuririye amafaranga asaga ibihumbi magana abiri ariko nti banyurwe ahubwo bagahora bashaka ikindi bamukuraho.

Aha Gitifu w’Akagari ka Mugogwe yagendaga akurura umuturage yakubise nk’ukurura itungo.

Uretse aya mafaranga yatanzwe nyuma, amakuru agera ku intyoza.com ni uko uyu Mukakimenyi yari afite uburyo yakoranaga na Gitifu w’aka kagari ka Mugogwe aho ngo yamuhaga buri cyumweru ibihumbi cumi na bitanu(15,000Frws) ariko nyuma yo gusanga bimuhombya akabihagarika amakimbirane yatangiye ubwo, aza kubwirwa ko ibyo akoze bitazamugwa amahoro, ko azamwicaza ndetse akamushyirisha Gereza.

Mukakimenyi, ashinja abamuririye amafaranga yakamutunze ko bamuhemukiye kuko aho kumugira inama yo kunoza ibyo akora ahubwo bishimiye kumurira utwe bazi ko atanabasha kweguka mugitanda ngo agire aho ajya. Avuga ko yaje gusigara acuruza inzoga zipfundikiye n’inyama mu rwego rwo kwirinda guhozwa mu bibazo ariko n’ubundi bikanga bagahora bamugendaho.

Ibintu byaje kuba bibi ubwo uyu Mugitifu w’Akagari yajyaga muri uru rugo agashaka gukubita abaturage yari ahasanze (haciye iminsi), ariko umwe mubo yakubise icyo gihe yaramuhagurukanye biba birebire. Yaje kandi Gukubitira muri uru rugo umukarani yashakaga guteruza intebe ku kufu uzwi nka Cyabitama, uyu agikubitwa kwihangana byaramunaniye bafatana mu mashati bakizwa n’abaturage, bityo kuva icyo gihe agahora ashaka impamvu yo kwihimura muri uru rugo.

Uyu ni umwe mu baturage bakubiswe akanakomeretwa. Akaboko ke ubu kameze nabi( uyu ni nawe yakururaga).

Mukakimenyi, ahora ashyirwaho ibibazo byo gucuruza inzoga z’inkorano zitemewe, nyamara we akavuga ko yaziretse ahubwo abazikora bakazicuruza bakingirwa ikibaba n’aba bayobozi kuko babariraho. Ashinjwa kandi gucuruza inyama z’ingurube zidapimye nubwo we yemeza ko Veterineri azipima. Aya makuru y’uko zipimwa uyu muvuzi w’amatungo yayemereye intyoza.com ko iyo bagiye kubaga bamuhamagara akabapimira kuko biri mu nshingano ze igihe yitabajwe n’umuturage kumupimira itungo.

Mukakimenyi, ubwo yasurwaga n’umunyamakuru w’intyoza.com yamubwiye ko ibyo akora bitabangamiye amategeko kandi ko bimufasha kubaho, bikamurinda gusabiriza. Avuga ko agirirwa ishyari n’abamuririye amafaranga badashaka no kumusubiza kuko nta gitansi yayo bamuhaye. Amwe mu mafaranga agera mu bihumbi ijana avuga ko yayatangiye imbere y’umuyobozi riko nta gitansi yayaherewe.

Uyu mubyeyi w’imyaka 56 y’amavuko wibera mu buriri kubera ubumuga, asaba ko asubizwa amafaranga bamuriye cyangwa se akerekwa Gitansi yayo nibura akamenya ko yashyizwe mu isanduku ya Leta. Avuga kandi ko ikigezweho ubu ari uko ahora atangirwa raporo bamurega ibintu byamuteranya n’inzego z’ubuyobozi, ubundi akenshi ngo agaterwa nijoro bamubwira ko baje gusaka inzoga zitemewe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mugogwe ubwo aheruka kuganira n’intyoza.com ku murongo wa Terefone, yavuze ko nta kindi apfa na Mukakimenyi uretse inzoga z’inkorano. Avuga ko mu kagari ariwe gusa usigaye ubipima nubwo yemera ko kubera kutavaho ari hari nubwo yaba atamenya amakuru y’ibikorwa. Avuga kandi ko ku bavuga ko hari ibibazo yigeze ateza kwa Mukakimenyi cyangwa se agakubita abaturage ari ibinyoma.

Karisa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusatira yabwiye intyoza.com ko ibikorwa byakozwe na Gitifu w’Akagari ka Mugogwe byo gukubita abaturage atabimenye, ko agiye kubikurikirana cyane ko biri mu nshingano z’ubuyobozi.

Uyu Mukakimenyi, mu ijoro ryacyeye rya tariki 25 Ukuboza 2019 yahururijwe Polisi ijya iwe kumusaka Babura izo nzoga ashinjwa, hari na gahunda ngo yo kumutwara mu kigo kijyanwamo abakekwaho kunanirana n’inzererezi ngo bagororwe(Transit Center) ariko barebye uko ateye Babura aho bahera.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga