• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Kicukiro: Babiri bakekwaho kwiba amafaranga y’umuturage kuri telefoni batawe muri yombi

Umwanditsi
December 29, 2019

Uwitwa Maniriho Innocent w’imyaka 31 na Akimana Francois ufite imyaka 25 nibo bafatiwe mu gikorwa cya Polisi bakekwaho kwiba uwitwa Tuyizere Isaac amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500  (500,000Frws) bayakuye kuri telefoni ye. Bafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2019, bafatirwa mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police(CIP) Marie-Gorette Umutesi avuga ko aba bantu bakoresha amayeri atandukanye kugira ngo bamenye ko umuntu abitse amafaranga kuri telefoni ye. Babanza kumenya nomero yawe ya telefoni, bamara kuyimenya bagahindura umubare wawe w’ibanga ukoresha ubikuza amafaranga kuri telefoni. Hari n’ubwo bahamagara umuntu biyise abakozi ba Sosiyete y’itumanaho, ari nayo mayeri bariya basore bakoresheje biba amafaranga ya Tuyizere Isaac.

CIP Umutesi yagize ati: “Bariya basore babanje guhamagara Tuyizere bamubwira ko ari abakozi ba kimwe mu bigo by’itumanaho bikorera hano mu Rwanda, bakagenda bamuha amabwiriza y’ibyo akora, bakamubwira imibare akanda undi nawe akabikurikiza, baje kumenya umubare w’amafaranga abitse kuri telefoni ye ndetse n’umubare w’ibanga akoresha abikuza amafaranga, bahera aho baramwiba”.

CIP Umutesi akomeza avuga ko aba bantu bamaze kumenya amafaranga Tuyizere afite kuri telefoni ndetse bafite n’umubare we w’ibanga bahise bajya ku mukozi wa sosiyete y’itumanaho bajya kubikuza ya mafaranga ibihumbi 500.

Ako kanya Tuyizere yabonye ubutumwa bugufi bumubwira ko kuri telefoni ye havuyeho amafaranga. Yihutiye kujya gusobanuza ku kicaro cy’iyo sosiyete y’itumanaho afitiye umurongo wa telefoni bamubwira ko hari umukozi wabo (Iyo sosiyete y’itumanaho) uri i Gikondo mu karere ka Kicukiro ubikuje ayo mafaranga.

Tuyizere yahise yihuta ajya kureba uwo mukozi kuko bari bamaze kumubwira neza aho akorera ahageze koko asanga abo basore baracyahari, abajije uwo mukozi utanga serivisi yemerera Tuyizere ko amaze guha abo basore ibihumbi 500 babikuye kuri nomero ya telefoni bamuhaye.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali asaba abantu kwitondera ababashuka babasaba kubabwira imirongo yabo ya telefoni cyangwa imibare yabo y’ibanga bakoresha babikuza amafaranga.

Yagize ati:“Icyo dukangurira abantu ni uko abashukanyi babaye benshi, hari abahamagara biyise abakozi ba sosiyete runaka bakubwira ko watsindiye ibihembo cyangwa bakagusaba nomero zawe za telefoni. Abantu bajye babyitondera kuko ayo ni amwe mu mayeri abajura barimo gukoresha bagatwara amafaranga y’umuntu ari kuri telefoni”.

Tuyizere akimara kubona bariya basore aribo Maniriho Innocent na Akimana Francois yahise ahamagara Polisi iramutabara isanga koko bafite amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 491,000 bari bamaze kubikuza ku mukozi (Agent) w’ikigo cy’itumanaho. Bahise bashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gikondo kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW)

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga