• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Gatsibo: Babiri bafashwe bapakiye mu buryo bwa magendu amasashi arenga ibihumbi 45

Umwanditsi
December 31, 2019

Kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Ukuboza 2019, Polisi ikorera mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore yafashe abasore babiri batwaye imodoka ntoya itwara abagenzi (Taxi Voiture) RAA 024 I, bari bapakiye amasashi mu buryo bwa magendu ibihumbi 45,200 ahwanye n’amapaki 226. Abafashwe ni uwitwa Kamutima David w’imyaka 29 ari kumwe na Manirakiza Jean Bosco w’imyaka 16.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko aba basore bafashwe n’abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ubwo bari mu kazi mu kagari ka Kabarore mu mudugudu wa Bihinga.

Yagize ati:“Nk’uko bisanzwe abapolisi bari mu kazi iyi modoka ibagezeho barayisaka bayisangamo ayo masashi apakiye mu mifuka. Abapolisi babajije abari batwaye iyo modoka aho bayajyanye n’aho bayavanye bavuga ko bayavanye Ryabega mu karere ka Nyagatare bakaba ngo bari bayajyanye mu karere ka Kayonza”.

CIP Twizeyimana yibukije abaturage muri rusange by’umwihariko abacuruzi ko nta munsi w’ubusa Polisi y’u Rwanda itabakangurira kudakoresha amasashi kuko agira uruhare runini mu kwangiza ibidukikije nk’ubutaka, amazi ndetse n’ikirere.

Ati:“Amasashi agira uruhare mu kwangiza ibinyabuzima biba mu mazi, iyo anyanyagijwe ku butaka ntibwongera kwera kuko atabora, ibihingwa bibuteweho ntibibone uko bishorera imizi ndetse n’ikirere kirangirika iyo bayatwitse bigatuma imvura itagwa”.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yibukije abagifite umugambi wo kurangura no gucuruza amasashi kimwe n’ibindi bicuruzwa byose bya magendu ko bakwiye kubicikaho burundu. Yibutsa abantu ko abatazakurikiza inama bahabwa bazakurikiranwa n’amategeko, yashimiye abaturage n’izindi nzego bakomeje gufatanya na Polisi mu kurwanya ibyaha.

Abafatanwe amasashi Polisi yabashyikirije urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ikorera kuri sitasiyo ya Kabarore ngo bakurikiranwe ku byaha bacyekwaho.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga