• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
15/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye
15/10/25
Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry’Umuhanda wari umaze guhinduka nk’inzira
15/10/25
Kamonyi-Kayenzi: Kirazira ko ducika intege, INKOTANYI ni urugero rw’ibishoboka-Gitifu Nsengiyumva

Igipolisi cya Uganda cyataye muri yombi umuririmbyi akaba n’Umunyepolitiki, Bobi Wine

Umwanditsi
January 6, 2020

Umuririmbyi akaba n’umunyepolitiki utavuga rumwe na Leta ya Uganda, Robert Kyagulanyi wamenyekanye cyane ku mazina ya Bobi Wine kuri uyu wa mbere Tariki 06 Mutarama 2020 yatawe muri yombi n’igipolisi cya Uganda kijya kumufunga.

Gutabwa muri yombi kwa Bobi Wine byabaye mu gihe yiteguraga kugeza ku mbaga y’abanya Uganda batandukanye imigabo n’imigambi ye mu matora ategerejwe muri iki gihugu muri 2021.

Kuri Bobi wine, si inshuro ya mbere atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano. Gufatwa agafungwa ni ibintu bimubaho kenshi. Nkuko bbc dukesha iyi nkuru ibivuga, ibinyamakuru muri Uganda byatangaje ko yafashwe ari kumwe n’abandi bagenzi be(abarwanashyaka).

Nyuma y’ifatwa rya Bobi Wine, we na bagenzi be bahise bajyanwa gufungirwa mu kibanza kibamo abapolisi ahitwa Kasangati. Igipolisi cyatangaje ko mu guhagarika iri koraniro byatewe nuko ibikorwa nk’ibi biteganijwe kubera mu nzu aho kuba ku bibuga kugira ngo bitabangamira abandi mu bikorwa byabo.

Igipolisi, cyanavuze kandi ko ahagombaga kubera iri koraniro nta nzu z’ubwiherero zihagije zari zihari, ibi nabyo bikaba imwe mu mpamvu.

Gufata Bobi Wine ntabwo byari ibintu byoroshye kuko ngo igipolisi byasabye ko kibanza gukoresha bya byuka biryana mu maso kugira ngo gitatanye abantu batandukanye bashyigikiye ishyaka rya Bobi Wine ariryo People Power Movement.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5890 Posts

Politiki

4141 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga